MTN yahumurije abafatabuguzi bayo ku bibazo bamaze iminsi bahura nabyo

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangarije abakiliya bayo ko ibibazo bitandukanye bimaze iminsi bigaragara ku bafatabuguzi bayo, usanga abenshi bijujutira bizakemuka mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro iyi sosiyete nini yagiranye n’abanyamakuru, ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2018, Umuyobozi mukuru wayo Bart Hofker  yasobanuye ko hari ibibazo byagiye bigaragara ariko bari gushaka uko babikemura.

Ibi bibazo ngo bizaba byakemutse mu gihembwe cya mbere, ni ukuvuga hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 3 uyu mwaka, ariko ngo muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2018 ngo bizaba byararangiye[ibibazo, guhindura iminara…] ku buryo ngo iyi sosiyete izakomeza kuba ku isonga.

Avuga ko bimwe muri byo byatewe n’uko hari abafatabuguzi benshi bakoreshaga serivisi z’iyi sosiyete guhera mu kwezi k’Ukuboza 2017 n’izindi mpamvu yemeza ko bari gukemura.

Ati “ Turi  mu nzira zo kongera ubushobozi bw’imiringo yacu, turabizeza ko ibyo bibazo bizakemuka….”

Iyi sosiyete ngo iri gusimbuza iminara n’ibindi bikoresho bitandukanye bishaje, babisimbuza ibishya, ku buryo ngo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka iki gikorwa kizaba cyarangiye.

Umuyobozi muri iyi sosiyete ushinzwe ikoranabuhanga ati ”  Turi kuzana ikoranabuhanga rigezweho rya sosiyete ya . Turashaka gukwirakwiza mur gihugu iryo koranabuhanga na serivisi nziza, hari ibimaze gukorwa n’ibigikorwa.”

Bamwe mu bayobozi ba MTN baganira n’abanyamakuru

Ikomeza ivuga ko izashoramo amadolari ya Amerika asaga miliyoni 20, nyamara mu gihe mu mwaka w’2016 bifashishije asaga miliyonu 13, muri 2017 bakifashisha agera kuri 17.

Ku bagira ikibazo baguze interineti ikagenda batayikoresheje, ngo iyo babimenye babafasha kongera iminsi bari kuyikoreshamo cyangwa kubagarurira ingano yari isigaye.

Muri iyi minsi abakiliya b’iyi sosiyete bijujutira kubura abo bahamagaye kandi bari ku murongo, ndetse na serivisi zayo za interineti bavuga ko zitari gukora uko bisanzwe.