Gushyiraho ingendo z’indege hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda nta handi inyuze byahinduye byinshi

William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aratangaza ko yishimira uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, mu bijyanye n’ubutwererane, ishoramari n’ubucuruzi, birimo gutangiza ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nta handi zihagaze bikorwa na RwandAir.

Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gusezera kuri perezida wa republika Paul Kagame, wamwakiriye mu biro bye kuri uyu wa 4 tariki ya 11 Mutarama 2018 muri village Urugwiro.

Gelling aherekejwe n’umugore we bakirirwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Yari agiye kumusezeraho nyuma y’imyaka 4 amaze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda aho yageze mu 2014.

Gelling aganira na Perezida Kagame
Celling avugana n’itangazamakuru

Gelling yavuze ko yishimiye gukorera mu Rwanda kandi akaba asanga ari igihugu gifite ejo hazaza hatanga icyizere.

Ati “Birababaje kuba njye n’umugore wanjye tugiye ubu, mu kanya ubwo twari hamwe na Perezida Kagame ndetse na ministre w’ububanyi n’amahanga twababwiyeko u Rwanda ari  hamwe mu hantu heza cyane twabaye . Turizera ko ishoramari rigiye gukomeza, gukomeza ubuhahirane ndetse no kurushaho umubano mwiza mu rwego rwa politiki mu by’ukuri twishimiye kuba hano kand turifuriza u Rwanda amahirwe masa mu bihe biri imbere.”

 

Yongeyeho ko atabura kwishimira bimwe mu bintu by’ingenzi byakozwe mu gihe cy’imyaka ine byatumye ibihugu byombi birushaho gukomeza umubano hagati yabyo.

Ati “Ibikorwa by’ubucuruzi byarushijeho kwiyongera hagati y’ ibihugu byombi, ikindi gikomeye cyabaye ni ugushyiraho ingendo z’indege hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda nta handi indege inyuze ni ikintu cyahinduye byinshi ikindi kandi habayeho ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare yabaye umwaka ushize kandi turizera ko bigiye gukomeza.”

Celling asezera kuri Perezida Kagame

U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari. U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikari, abapolisi n’abasivile bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye n’uwa Afrika yunze ubumwe.

William Gelling asimbuwe kuri uyu mwanya na Jo Lomas.