Habimana Thomas wabaye umudepite yitabye Imana

Habimana Thomas, wabaye umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akanayobora iyahoze ari Komini Nyamabuye ndetse n’icapiro rya Kabgayi yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana muri iri joro, ubwo umunsi w’Icyumweru waganaga ku musozo, ni ukuvuga tariki ya 7 Mutarama 2018. Ku mbuga nkoranyambaga z’abamuzi n’abakomoka i Muhanga, hakomeje gutambuka ubutumwa bwihanganisha umuryango we.

Habimana yayoboye iyahoze ari komini Nyamabuye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe hari abari abayobozi hirya no hino mu gihugu, bijanditse mu bwicanyi bwakozwe muri iyo jenoside, we nta ruhare yigeze ayigiramo, na nyuma yaho yaje gutorerwa kuba Umudepite mbere ya 2010.

Mu yindi mirimo yamuranze kandi yabaye igihe kinini, Umuyobozi w’icapiro rya Kabgayi ryari rigezweho nyuma ya Jenoside.

Abamuzi, bavuga ko yari umusaza ukomeye, wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku bijyanye n’iurupfu rwe biravugwa ko yari arwaye impyiko na diyabete.Ibyo bikaba ari byo byamuhitanye, dore ko ngo yaguye iwe ku Kamatongo mu mujyi wa Muhanga.

Inkuru turacyayikurikirana…………………..

2 thoughts on “Habimana Thomas wabaye umudepite yitabye Imana

  1. IMWAKIRE MU BAYO
    Imihango yo kumuherekeza iteganyijwe ku wa 13/Mutarama/2018 aho misa izabera kuri Bazilika i Kabgayi saa sita

  2. IMANA IMWAKIRE MU BAYO
    Imihango yo kumuherekeza iteganyijwe ku wa 13/Mutarama/2018 aho misa izabera kuri Bazilika i Kabgayi saa sita

Comments are closed.