U Bushinwa: Batewe impungenge n’ububiko(itanki)ishobora guturikana byinshi

Hari ubwoba buterwa n’itanki y’ubwato bunini iri kuva kandi itwaye peteroli mu nyanja y’uburasirazuba bw’u Bushinwa (East China Sea).

Abategetsi mu Bushinwa babwiye itangazamakuru rya leta ko hari inkeke z’uko ubu bwato Sanchi bushobora guturika no kurohama.

Minisiteri y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu yavuze ko abakora mu rwego rw’ubutabazi bari kugerageza kugera kuri iyi tanki bananijwe n’ibihu by’imyuka ihumanya nkuko BBC yabitangaje.

Habonetse umurambo w’umwe mu bakora mu bwato, muri 30 b’abanya Irani n’abanya Bangaladeshi babiri babonetse mu bwato. Abandi baracyaburiwe irengero.

Impanuka yabereye mu mugezi wa Yangtze ku wa Gatandatu nimugoroba.

Icyayiteye ntikiramenyekana.

Ubwato buzimya umuriro bugerageza kuzimya inkongi iri kuri SanchiUbwato buzimya umuriro bugerageza kuzimya inkongi iri kuri Sanchi

Nta bimenyetso byerekana abarokotse mu bantu 32 bakora mu bwato, n’ubwo Abashinwa 21 batabawe.

U Bushinwa bwohoreje ubwato bwinshi gushakisha aho barengeye mu gihe Koreya y’Amajyepfo yafashije mu burinzi bw’icyambu no gutanga kajugujugu.

Ubwato bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo bwohereje indege ya gisirikare mu bikorwa by’ubutabazi.