Congo Kinshasa: Umutekano muke wahagaritse ubutabazi bwahabwaga abanduraga Ebola

Abayoboye ibikorwa by’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo babaye bahagaritse ibikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola mu mujyi wa Beni kubera ibitero by’inyeshyamba bikomeje gukara.

Minisiteri y’ubuzima muri Congo yatangaje ko inyeshyamba zagabye igitero “mu ntambwe nkeya” uvuye ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola kiri muri uwo mujyi uri mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo.

Ebiola ni indwara imaze kubera ihuriO abatuye iki gihugu, imaze guhitana abantu barenga 200 muri aka karere ka Congo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka ku nshuro ya cumi mu mateka y’iki gihugu – mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, byabaye ngombwa ko bahunga bakahava ubwo igisasu cyaterwaga ku nyubako bari barimo.

Ntibizwi igihe ibi bikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola i Beni bishobora gusubukurirwa.

Minisiteri y’ubuzima ya Congo yegetse iki gitero cyagabwe ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola ku barwanyi ba ADF, umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu ukomoka muri Uganda watangiye gukorera muri Kongo guhera mu myaka ya 1990.

Ariko ntibiramenyekana uwarashe igisasu ku nzu yari irimo abakozi 16 ba OMS.

Cyaguye kuri iyo nzu ubwo habagaho kurasana, kandi byashoboka ko cyaba cyatewe n’inyeshyamba, abasirikare bo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Congo cyangwa igisirikare cya Congo.

Abo bakozi ba OMS babanje guhungira mu gice cyo hasi cy’iyo nzu, mbere yuko bava i Beni berekeza mu wundi mujyi.

Ikarita igaragaza ako gace ka Kongo

Hashize amezi abiri abakozi bo mu bikorwa by’ubuzima bo muri aka karere bahagaritse gutanga inkingo n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga ku ndwara ya Ebola nyuma y’igitero cy’inyeshyamba cyahitanye abantu 18 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, abasirikare barindwi bo mu butumwa bwa ONU bwo kubungabunga amahoro muri Kongo n’abasirikare 12 ba Kongo barishwe mu gikorwa gihuriweho cyo guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF.

Ntakirutimana Deus