‘Rambo’ abaye undi munyafurika ushyikirijwe Urukiko mpuzamhanga, ICC

Umudepite wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrique yoherejwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye (The Hague) mu Buholandi ngo aburanishwe ku byaha byibasira inyokomuntu ashinjwa.

Alfred Yekatom yagejejwe muri gereza y’uru rukiko ku wa gatandatu.

Uru rukiko rumushinja kwica, iyicarubozo, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile no gukoresha abarwanyi b’abana.

Bwana Yekatom, uzwi ku kabyiniriro ka “Rambo”, yayoboye umutwe w’inyeshyamba z’abakristu wavutse nyuma yaho inyeshyamba z’abayisilamu zifatiye ubutegetsi mu mwaka wa 2013.

Iryo tsinda ryari rigize igice cy’umutwe wiganjemo inyeshyamba z’abakristu zitwa anti-Balaka, wavutse uvuga ko ugamije kurwanya izo nyeshyamba z’abayisilamu nk’uko The Source Post ibikesha BBC.

Ibirego bishinjwa Bwana Yekatom, birimo n’ibyaha byo mu ntambara, ni ibyo mu mpera y’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro y’umwaka wa 2014.

Bwana Yekatom yatowe nk’umudepite mu mwaka wa 2016, nubwo yari yarafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye.

Yarashe n’imbunda ari mu nteko ishingamategeko

Yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa cumi ubwo yarasaga n’imbunda ari mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu, ahita yiruka, nyuma yo gushyamirana n’umudepite mugenzi we.

Bubaye ubwa mbere umuturage wo muri Repubulika ya Centrafrique yoherejwe kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, FIDH, wavuze ko bigaragaza ko abategetsi ba Repubulika ya Centrafrique bashishikajwe no kurwanya umuco wo kudahana.

Ubushyamirane bushingiye ku myemerere y’amadini bukomeje kugariza iki gihugu, abantu hafi 40 ku wa gatanu bakaba bariciwe rwagati muri iki gihugu.

Hagati aho, umusirikare wo mu ngabo zo kubungabunga amahoro z’umuryango w’abibumbye yapfuye nyuma yo gukomerekera mu mirwano mu gitero cyari cyagabwe ku kigo cy’izi ngabo kiri mu burengerazuba bw’igihugu.

Umupadiri na we yishwe atwitswe mu mujyi wo hagati mu gihugu, kandi ONU ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi byabaye ngombwa ko bata ingo zabo bagahunga ibikorwa by’urugomo.

Amakimbirane yo muri Repubulika ya Centrafrique

Abarwanyi bo muri Repubulika ya Centrafrique
  • Mu mwaka wa 2013, inyeshyamba z’abayisilamu zitwa Seleka zafashe ubutegetsi muri Repubulika ya Centrafrique
  • Abarwanyi biganjemo abakristu bazwi nka anti-Balaka bafata intwaro ngo bahangane nazo
  • Abantu barenga miliyoni bamaze guta izabo kubera imirwano ikomeje, ndetse ababarirwa mu bihumbi barishwe
  • Ingabo za ONU zo kubungabunga amahoro zigera hafi ku bihumbi 13 ziri muri Repubulika ya Centrafrique, zikaba zitangwaho miliyoni hafi 900 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, mu butumwa buzwi nka Minusca.

Ntakirutimana Deus