Ba Meya n’ababungirije mu turere tugize umujyi wa Kigali bavuyeho hashyirwaho abayobozi bashya

Abari abayobozi (Meya) n’abaungirije mu turere tugize umujyi wa Kigali bakuweho hashyirwaho abayobozi bashya bitwa abayobozi nshingwabikorwa b’akarere.

Aba bayobozi bashyizweho hakurikijwe Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali. Ni ukuvuga ko abayobozi uko ari batatu bari bagize komite nyobozi ya buri karere k’umujyi wa Kigali batakiri mu nshingano.

Nkuko bigaragara kuri twitter y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, dore abayobozi bashyizweho.

Mu Karere ka Nyarugenge:
– Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

– Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Kicukiro:
– Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

– Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Mu Karere ka Gasabo:
– Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator);

– Bwana MUDAHERANWA Regis: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).

Ni ukuvuga ko uturere 3 twahawe umugabo umwe n’abagore babiri nkuko byari bisanzwe bimeze ku mwanya wa Meya, ku mwanya w’umuyobozi nshingwabikorwa wungirije, hashyizweho abagabo 2 n’umugore umwe.

Hashyizweho kandi abayobozi mu mujyi wa Kigali, hakazwa ibijyanye n’imiturire yagiye ivugwaho kudategurwa uko bikwiye cyane guhera Kigali yaturwa.

Abo ni :

Madamu RUGAZA Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City Manager;

– Bwana ASABA KATABARWA Emmanuel: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer;

– Bwana NIYONGABO Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange/ Director General of Corporate Services;

– Madamazela MUHIRWA Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ Chief of Urban Planning;

– Bwana RUBANGUTSANGABO Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi/ Urban Economist.

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali ryaravuguruwe hakorwa impinduka mu miterere n’inshingano z’inzego z’ubuyobozi, hagamijwe kunoza imicungire n’iterambere ry’Umujyi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa remezo.

Mu mpinduka zashyizweho n’itegeko rishya ni uko Uturere tw’Umujyi wa Kigali tudafite ubuzima gatozi mu micungire y’imari n’abakozi, ahubwo abakozi bakorera mu Turere, Imirenge n’Utugari bazaba ari ab’Umujyi wa Kigali, ari nawo ugenera izo nzego ingengo y’imari yo gukoresha.

Hahinduwe kandi inyito n’inshingano z’abayobozi bungirije b’Umujyi wa Kigali n’Urwego nshingwabikorwa rw’Umujyi wa Kigali rukazajya ruyoborwa n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’Umujyi (City Manager).

Mu Turere, Inama Njyanama zavuyeho kandi Akarere kakazajya kayoborwa n’Urwego nshingwabikorwa rugizwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Umutwe w’Abadepite, mu nama yawo yo ku wa 26 Nyakanga 2019, watoye Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, risohoka mu Igazeti ya Leta n° idasanzwe yo ku wa 31/07/2019, hagamijwe kunoza imitunganyirize n’imikorere by’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko iryo tegeko ribiteganya, Umujyi wa Kigali ugabanyijemo Uturere, Uturere tugabanyijemo Imirenge, Imirenge igabanyijemo Utugari n’Utugari tugabanyijemo Imidugudu. Izo nzego zose ni inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Umujyi wa Kigali ni urwego rw’Igihugu rwegerejwe abaturage rufite ubutegetsi bwihariye, ubuzima gatozi, ubwigenge mu miyoborere no mu micungire y’umutungo n’abakozi. Naho Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu by’Umujyi wa Kigali ni inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage zidafite ubuzima gatozi.

Inshingano z’Umujyi wa Kigali

Ingingo ya 7 y’iryo tegeko iteganya ko Umujyi wa Kigali ufite inshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki z’Igihugu; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki z’Igihugu mu Turere; gutegura igenamigambi ry’Iterambere ry’Umujyi wa Kigali no kurishyira mu bikorwa; gutegura igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, ibishushanyombonera byihariye no kubishyira mu bikorwa; guteza imbere ibikorwa remezo n’imiturire by’Umujyi wa Kigali; guteza imbere ibikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu; kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali; gutanga umurongo ngenderwaho no guhuza ibikorwa by’Uturere; gukurikirana ibikorwa n’imikorere by’Uturere n’iby’izindi nzego z’imirimo za Leta zikorera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali; kwita ku isuku, isukura no gutunganya amazi mu Mujyi wa Kigali; gutegura igenamigambi ry’itwara ry’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali no kurishyira mu bikorwa; gushaka umutungo no gushyiraho ingamba n’amabwiriza yo gukusanya imisoro n’amahoro hakurikijwe amategeko abigenga; guteza imbere no gukurikirana ibikorwa by’ishoramari mu Mujyi wa Kigali; gutanga serivisi zidatangirwa ku zindi nzego z’imitegekere y’Igihugu z’Umujyi wa Kigali; guteza imbere ubutwererane n’ubufatanye n’izindi nzego zaba izo mu gihugu cyangwa izo mu mahanga.

Inzego z’Ubuyobozi

Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali riteganya ko inzego z’Ubuyobozi z’Umujyi wa Kigali ari Inama Njyanama; Komite Nyobozi; Ubuyobozi Bukuru bw’Ibikorwa by’Umujyi na Komite y’Umutekano. Kuri izo nzego ariko Iteka rya Perezida rishobora gushyiraho Komite Ngishwanama y’Umujyi wa Kigali rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali izaba igizwe n’Abajyanama babiri (2) bagizwe n’umugabo n’umugore baturuka muri buri Karere batorwa hakurikijwe itegeko ngenga rigenga amatora n’abantu (5) bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ariko abo bajyanama batanu (5) bashobora kongerwa cyangwa kugabanya n’Iteka rya Perezida. Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali izaba igizwe na Komisiyo ebyiri zirimo Komisiyo y’ibikorwa remezo n’imiturire na Komisiyo y’ubukungu, imibereho y’Abaturage n’Imiyoborere Myiza. Inama Njyanama kandi ishobora gushyiraho Komisiyo idasanzwe yiga ikibazo kihariye, ikarangiza manda yayo itanze raporo. Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yitoramo n’abagize Komite Ngenzuzi.

Ingingo ya 24 y’iri tegeko iteganya kandi ko Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu (3) batorwa mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, barimo nibura umugore umwe, ari bo: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa. Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali ntibashobora kurenza manda ebyiri (2) zikurikirana.

Naho Ubuyobozi Bukuru bw’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali bugizwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager) n’abayobozi bakuru b’imirimo bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n’abandi bakozi b’Umujyi wa Kigali bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga.

Mu nzego z’Umujyi wa Kigali kandi harimo na Komite y’Umutekano, aho inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byayo bigenwa n’Iteka rya Perezida. 

Ntakirutimana Deus