Perezida Kagame yashyizeho umuyobozi w’ibiro bye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho umuyobozi w’ibiro bye usimbura Ines Mpambara wavanywe kuri uyu mwanya.

Yahaye izi nshingano Bakuramutsa Urujeni Feza wari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Umukuru w’igihugu yabikoze ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 na 116.

Bakuramutsa yari asanzwe ari kuri uyu mwanya guhera muri Nzeri 2018. Mbere yaho yari intumwa y’ u Rwanda yungirije mu Umuryango w’ Abibumbye , mbere yaho yabaye Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation.

Hari izindi nzego kandi zashyizwemo abayobozi bashya.

Abagize Guverinoma:

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Abandi bayobozi

-Bwana Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe  gukumira ruswa nh’ibyaha bisa na yo.

-Madamu Uwingeye Joyeuse , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Aviation Company (RAC)

-Bwana Niyonkuru Zephanie, Perezida

-Madamu Umugwaneza Clementine, Visi Perezida

-Lt Col Ndayishimiye Joseph, Ugize Inama y’ubutegetsi

-Madamu Uwimbabazi Ines, Ugize Inama y’ubutegetsi

-Bwana Kalisa Mihigo Thierry, Ugize Inama y’Ubutegetsi

-Madamu Ngangure Diana, Ugize Inama y’ubutegetsi,

-Bwana Izere Parfait, Ugize Inama y’Ubutegetsi

Abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

-Madamu Kayijire Agnes, Perezida

-Bwana Safari Emmanuel

-Madamu Ingabire Marie Immaculée

-Dr Muhire Yves

-Dr Kanani Jean Bosco Prince

Ntakirutimana Deus