Uwatsindiye gusimbura Nyirarukundo mu Nteko yatangajwe by’agateganyo
Mukabalisa Germaine ukomoka mu ntara y’Amajyepfo yatorewe kuba umudepite usimbura Nyirarukundo Ignatienne wari kuri uyu mwanya, nyuma akaza kugirwa umuyobozi mu buyobozi bwite bwa leta.
Uyu wabaye umudepite aturutse mu ntara y’amajyepfo, ari nayo mpamvu uwagombaga kumusimbura mu guhagararira 30% by’imyanya y’abagore muri iyi nteko ari ho yagombaga guturuka, aherutse kugirwa umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Komisiyo y’igihugu y’Amatora ibicishije mu itangazo ryasinyweho na perezida wayo, Prof Kalisa Mbanda yatangaje by’agateganyo ibyavuye muri aya matora, byerekana ko Mukabalisa ari we wayatsinze n’amajwi 30.5%.
Mukabalisa yahize abandi bagore baahataniraga uyu mwanya, bazengurutse uturere 8 tugize intara y’amajyepfo biyamamaza. Bari abakandida depite 13; Mucyo Keza Marie Claire, Mukabalisa Germaine, Mutesi Joe, Uwonkunda Marie Claire, Uwihoreye Marie Jeanne, Mushimiyimana Laurette, Nyirankuriza Martine, Mukagatana Fortunee, Nyanzira Marie Josee, Mukamusonera Marie Claire, Nyirandayisabye Christine, Ingabire Domitille,Kayirebwa Pelagie
Amatora yabaye kuwa 8 Mutarama 2020.
Hejuru ku ifoto: Abagore bahatanaga.
Ntakirutimana Deus