Amashyaka 5 atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yandikiye Perezida Kagame amusaba ibiganiro
Ihuriro ry’amashyaka atanu akorera hanze y’u Rwanda ataremerwa mu Rwanda, muri icyi cyumweru yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame urwandiko rwa kabiri mu mezi atatu, rumusaba gutangiza ibiganiro bitaziguye n’ayo mashyaka.
Bamwe mu bahoze muri aya mashyaka bavuga ko nta mpamvu y’ibi biganiro.
Iryo huriro rigizwe n’amashyaka RNC, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, PDP Imanzi, FDU-Inkingi hamwe n’ishyaka Amahoro.
Ayo mashyaka aravuga ko mu myaka 24 ishize, u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi, amayira ya politiki afunze.
Arasaba ko habaho ibiganiro byatuma n’amashyaka ari hanze y’igihugu atinyuka akajya gukorera mu Rwanda.
BBC dukesha iyi nkuru yavuganye na Gervais Condo, umwe mu bashyize umukono kuri iyo baruwa. Asanzwe kandi ari umunyamabanga mukuru mu ihuriro nyarwanda RNC.
Ababaye muri aya mashyaka ntibayemera
Uwizeyimana Evode, wabaye muri aya mashyaka akorana by’umwihariko n’irya Twagiramungu Faustin, Rwanda Rwiza, ubwo yatahukaga mu Rwanda muri 2014 yavuze ko amashyaka ya opozisiyo akorera mu buhungiro ari nka butike zo muri karitsiye nazo zahombye. Ku bwe ntiyiyumvisha gahunda zayo; asanga atazi n’icyo arwanira kuko ngo usanga avuga ngo arashaka kuvanaho runaka, aho kwerekana icyo amunenga.
Muri iyi minsi Rutayisire Boniface, umunyarwanda uba muri Diaspora y’u Bubiligi, wahoze muri opozisiyo ari Perezida w’Ishyaka Banyarwanda Party rikorera mu mahanga yavuze ko abagize aya mashyaka bataha mu Rwanda bagafatanya n’abandi, kuko ngo nta gishya bageza ku Rwanda rwahaye umuturage ijambo, kugeza ubwo ibyo akorerwa aba ariwe ubigizemo uruhare.
Ati ” Ntabwo ibyo biganiro ari ngombwa. Ntabwo Perezida Kagame akwiye kuganira nabo kubera impamvu nyinshi.”
Bamwe mu bayoboye aya mashyaka bahamijwe ibyaha bikomeye
Abayoboye aya mashyaka barimo abakoze ibyaha bikomeye mu Rwanda ndetse bamwe banakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda.
RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha bikomeye mu Rwanda. FDU Inkingi riyobowe na Ingabire Victoire Umuhoza wahamijwe ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame. Hari kandi Me Bernard Ntaganda na we wahamijwe ibyaha n’inkiko z’u Rwanda uvuga ko ayobora ishyaka PS Imberakuri, ryemewe gukorera mu Rwanda, rifite undi muyobozi ndetse uri no mu bagize inteko ishinga amategeko.
Muri 2013, Dr Gakuba Narcisse wahoze mu ishyaka Amahoro People’s Congress yitandukanyije naryo nyuma yo kuvugwaho gukorana n’amashyaka arimo RNC n FDU. Icyo gihe yavuze ko atahakana Jenoside biciye muri iryo huriro.
Yavuze ko atabona neza icyo yakorana n’abahakana ndetse n’abakekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Gakuba ati « Ubusanzwe mfite inshingano nihaye zo kurwanya abakoze jenoside ndetse n’abayihakana, ni muri urwo rwego niyemeje gusezera kuri bagenzi banjye mu ishyaka Amahoro People’s Congress .”
Yabagiriye inama zo kuva muri iryo huriro kuko abona nta cyiza kizarivamo.
Bamwe mu bahoze muri aya mashyaka kandi bakunze kuyavamo bitewe na politiki y’amwe muri yo bavuze ko igamije gusenya, abapfobya jenoside n’ibindi.
Ibyabaye kuri FDLR nta somo byatanze
Ikibazo nk’iki cyo kuganira n’abatavuga rumwe na leta kigeze kuvuka ubwo uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yasabaga u Rwanda ko rwareba uko rwaganira na FDLR. Ibi byateje impaka zikomeye ariko ku ruhande rw’u Rwanda igisubizo cyari kimwe; ni uko rutaganira n’abakoze Jenoside mu Rwanda.
Si u Rwanda gusa rwari ruhagaze ku cyemezo cyo kutaganira na FDLR kuko na Amerika ariho yari ihagaze.
Ibyo byagaragajwe n’uwari Intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold wavuze ko nta mpamvu yatuma habaho imishyikirano n’ibiganiro hagati y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside n’ibyaha ndengakamere mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994.
Kuri we, yasabaga ko uyu mutwe uvanwaho burundu hiyambajwe ibikorwa bya gisirikari niba udashyize intwaro hasi.
Byakunze kuvugwa ko FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda, ndetse n’abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside. Bamaze imyaka isaga 20 mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC ari naho bategurira ibikorwa bihungabanya umutekano mu Rwanda.
N D.