Umugisha Erithrea yavanye kuri Ethiopia watumye Loni iyivaniraho ibihano

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku Isi yatoye umwanzuro ukuraho ibihano byari byarafatiwe Eritereya mu 2009.
Umwanzuro wemejwe uyu munsi n’ibihugu byose 15 bigize Inteko uvuga ko kubikuraho bitewe n’uko umubano wongeye kuba mwiza hagati ya Eritereya na Etiyopiya, nyuma y’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Nzeri uyu mwaka muri Arabiya Sawudite.
Ni umugisha iki gihugu gikesha Etiyopiya na Minisitiri w’Intebe wayo mushya Dr. Abiy Ahmed, watowe muri Werurwe 2018  asimbura Desalegn Hailemariam weguye. Abiy yakoze ibishoboka byose ngo ibi bihugu byombi byiyunge, nyamara abandi bayobozi bayoboye Etiyopiya bari baranze gutera iyi ntambwe bafataga nko gutsindwa.
Byaje guhinduka ubwo Etiyopiya yatangiraga kuyoborwa na Dr Abiy, wize mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), ibijyanye n’imiyoborere igamije impinduka, nyuma akaza kubona impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kunga abari mu makimbirane
Ibyo bihano Eritereya yakuriweho byayibuzaga kugura intwaro mu mahanga. Byategekaga amahanga gufatira imitungo y’icyo gihugu, kandi bikabuza abategetsi bacyo gutembera mu mahanga.
Abayobozi ba Eritereya, Etiyopiya na Somaliya baganira ku mahoro y'akarere batuyemo.
Abayobozi ba Eritereya, Etiyopiya na Somaliya baganira ku mahoro y’akarere batuyemo.

Muri iki gihe Etiyopiya iri mu bihugu by’Afurika bifite icyicaro cy’imyaka ibiri mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi. Yari yaratangiye gusaba mu kwa karindwi ko Eritereya idohorerwa. Umushinga w’umwanzuro watowe uyu munsi wateguwe n’Ubwongereza.

Ibihugu byombi bamwe bita ibivandimwe byakunze kudacana uwaka ndetse bizw no gutandukanywa mu 1991. Buri gihugu cyashinjaga mugenzi wacyo kugisagarira no gushyigikira abarwanya igihugu kimwe ku kindi. Intambara zagiye zibihuza bivugwa ko zahitanye abasaga ibihumbi 300.

Ntakirutimana Deus