Algerie: Abaturage bamaganiye kure uwatorewe gusimbura Bouteflika ku butegetsi

nddddddddddddd
Iminota itageze kuri 5 yari ihagije ku batuye Algerie ngo birukankire mu myigaragambyo yo kwamagana uwatorewe gusimbura by’agateganyo Abdelaziz Bouteflika ku butegetsi bwa Algerie.
Uwatowe ni uwari umukuru w’inteko Abdelkader Bensalah, akazasimbura Bouteflika weguye mu cyumweru gishize. Uyu azayobora kugeza igihe hazabera amatora ya perezida w’iki gihugu.
Gusa ntakunzwe n’abamaze igihe mu myigaragambyo ikomeye, yatumye Bouteflika yegura nyuma y’imyaka 20 yari amaze ku butegetsi.

Abigaragambya bamufata nk’inshuti ya hafi ya Bouteflika.
Abaturage basaba ko abayobozi bose bariho bavaho hakajyaho abashya badafite aho bahuriye na Bouteflika.
Ntakirutimana Deus