Ishyaka rya Bouteflika ryifatanyije n’ingabo rimuvanaho amaboko

nddddddddddddd

Muri Aljeriya ishyaka rya Perezida Abdelaziz Bouteflika, Front de Libération Nationale “FLN”, ryatangaje ko rishyigikiye icyifuzo cy’umugaba w’ingabo z’igihugu, Jenerali Ahmed Gaïd Salah, wasabye ejo ku wa kabili ko yegura.

Mu itangazo yashyize ahagaragara FLN ivuga ko “ryemera ko iki cyifuzo ari inzira nziza yo kurangiza ibibazo bya politiki” byugarije igihugu. FLN iri ku butegetsi kuva Algeriya ikibona ubwigenge mu 1962.

Indi nkoramutima ya Prerezida Abdelaziz Bouteflika nayo yamusabye kwegura ni Ahmed Ouyahia wigeze kumubera minisitiri w’intebe. Ayobora ishyaka ryitwa RND, Rassemblement National Démocratique, ryafatanije cyane na Bouteflika na FLN mu buyobozi bw’igihugu.

Mu itangazo ryayo RND nayo ivuga ko yifatanije n’icyifuzo cya Général Salah. Ibi byoze birimo biraba kubera imyigaragambyo y’akataraboneka abaturage batagira ingano bamazemo ukwezi kurenga basaba ko Bouteflika ava ku butegetsi.

Bouteflika w’imyaka 82 yatangaje ko azava ku butegetsi, atakiyamamarije manda ya 5. Gusa ngo azava ku butegetsi itegeko nshinga rihinduwe.