November 13, 2024

ADEPR: Hashyizweho abayobozi bashya nyuma yo kuvugwamo igitutu mu nama y’ubutegetsi

Mu itorero ADEPR mu Rwanda hashyizweho abayobozi bashya bagize inama y’ubutegetsi. Bamwe bakavuga ko hari abashyizweho igitutu ngo begure.

Aya matora yakozwe uyu munsi tariki ya 6 Mutarama 2018, ubwo Mukaruzage Aurea wayoboraga inama y’ubutegetsi y’iri torero yeguraga ku mirimo ye.

Gusa hari amakuru avugwa ko uyu wahoze ari umuyobozi yaba yarashyizweho igitutu ngo yegure ku mirimo ye. Uyu muyobozi ni we wariho na komite ye ubwo heguzwaga komite nyobozi y’iri torero yari igizwe na Musenyeri Sibomana na Tom Rwagasana.

Abayobozi bashya batowe bagizwe na Kayigamba Callixte watorewe kuba perezida w’iyi komite. Ku mwanya w’umwungirije hatowe Umutoni Zawadi, maze abajyanama baba Mukawera Margueritte na Kwizera Simon ndetse na Niyireba Theobald.

Abayobozi bashya mu nama y’ubutegetsi

Mu bandi bashyizweho abashinzwe gukemura amakimbirane muri ADEPR. Abo nabo bakuriwe na Rurangwa Clement wungirijwe na Benihirwe Charlotte, usanzwe ari n ‘Umuyobozi wungirije w ‘Akarere ka Gicumbi.

Aba bayobozi bashyizweho mu gihe mu minsi yashize hari hatowe abagize komite nyobozi, yasimbuye iyeguye, ivugwaho imicungire mibi y’umutungo w’iri torero, ndetse baje gufungwa ariko nyuma bagafungurwa by’agateganyo.

1 thought on “ADEPR: Hashyizweho abayobozi bashya nyuma yo kuvugwamo igitutu mu nama y’ubutegetsi

Comments are closed.