Nyarugenge: Imvura ivanze n’umuyaga ukaze yasakambuye inzu zitandukanye

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018, yasakambuye inzu zitandukanye.

Inzu zirenga 5 zasakambuwe n’iyi mvura mu midugudu ya Gitwa na Akinyambo mu kagari ka Akabeza, mu murenge wa Gitega wo mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Ibisenge byagurutse

Iyi mvura yatangiye kugwa ahagana mu ma saa cyenda. Yaje gusakambura inzu, zimwe ibisenge bikavaho, izindi zigasakambuka ku mpande zitandukanye, ariko ibisenge ntibishireho.

Bamwe mu barebaga ibyabaye

Ababaga muri izi nzu bari kwibaza uko baza kubaho, aho kuryama ndetse no kurya, kuko inzu zuzuye amazi, ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye bikangirika. Gusa nta muntu iyi mpanuka yigeze ikomeretsa. Aho zasakambukaga bahitaga bimukira ku baturanyi.

Uburyo inzu yasakambutsemo

Umuyobozi w’Umudugudu wa Akinyambo, yavuze ko yabaruye inzu ebyiri muri uyu mudugudu, yaniboneye zisakambuka, ikibazo ngo arakigeza ku nzego zimukuriye zibishinzwe.

Nta muntu n’umwe wakomerekejwe n’izi mpanuka, uretse umwe wagwiriwe n’amabati ntamukomeretse.

Izi nzu zasakambutse ziri mu gace gasanzwe kashyizweho ibimenyetso ko ari mu manegeka.

Imwe mu nzu zo mu mudugudu wa Gitwa zasenyutse

Biravugwa ko iyi mvura ishobora kuba yangije n’ibindi bikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Mu Mudugudu wa Gitwa inzu zibasiwe n’imvura

Iyi mvura iherutse kwangiza hegitari zisaga 200 z’imyaka mu murenge wa Minazi mu karere ka Gakenke, mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu bihugu by’abaturanyi naho iherutse kuhica abantu, ubwo i Kinshasa yahicaga abantu 37 muri iyi minsi.

Inkuru turacyayikurikirana……….