Abaturage ntibazongera kugezwaho amashanyarazi adafite ingufu (Monophase)- Min Patricie Uwase

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Patricie Uwase yasezeranyije abanyarwanda ko batazongera guhabwa amashanyarazi adafite ingufu, ahubwo ko bazahabwa abafasha mu gukora ibikorwa by’iterambere bikenera umuriro ufite imbaraga.

Ibyo Uwase yabitangarije mu Murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu mu muhango wo gutaha ku mugaragaro sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu, igikorwa cyabaye kuwa 09 Nyakanga 2022.

Uwase yagize ati “Ntabwo bizongera kubaho ko abaturage bahabwa umuriro wa monophase. Ntabwo ari byiza ko umuturage ashaka kugira igikorwa akora ngo nashaka kugitangira byange kubera uwo muriro”

Akomeza avuga ko abaturage bazajya bagezwaho umuriro wa Triphase, ufite imbaraga zo kuba bawukoresha ku bafite ibyuma bisya n’imashini zibaza n’izikora ibindi bikorwa zikenera amashanyarazi afite ingufu.

Madame Patricie Uwase afungura ibikorwaremezo

Yungamo ko umuriro wa monophase bwari uburyo buhendutse bwkoreshwaga hambere bwo kugeza amashanyarazi kuri benshi, ariko ngo ubwo buryo buri kugenda buhindurwa ndetse n’imiyoboro mishya iri gukorwa ikoresha uburyo bwa triphase.

Akomeza avuga ko igikorwa nk’icyo kiri muri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose.

Ati “Mu ntego zacu zo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda 100% bitarenze umwaka wa 2024, turanashyira imbaraga mu kuyongerera ubuziranenge ku buryo agera hose yizewe adacikagurika, cyane cyane mu bice birimo ibikorwa bibyara umusaruro, kuko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Iyi sitasiyo rero, izongera amashanyarazi akwirakwizwa muri aka gace, ndetse n’inganda ziri mu aka gace ziyabone ahagije uko ziyakeneye. Aka gace kandi kagira umusaruro w’amata mwinshi, bityo amakusanyirizo y’amata ahari ndetse n’andi azubakwa azaba afite amashanyarazi ahagije”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’I Burengerazuba Uwambajemariya Florence avuga ko icyo gikorwaremezo kizafasha kwihutisha kugeza amashanyarazi ku baturage b’iyo ntara ubu iri ku kigero cya 51.7% mu kugira amashanyarazi na 16.14% ku aturuka ku ngufu zisubira. Ikindi ni uko bizatuma abaturage b’iyo ntara barushaho guhamga imirimo myinshi iteza imbere abaturage b’iyo ntara. Ikindi ni uko ari amahirwe ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yakeneraga umuriro mwinshi kubera imashini ziwukenera cyane zibamo.

Ayo mahirwe kandi ngo asekeye abatuye akarere ka Nyabihu ahari icyo gikorwa, bityo ngo abatuye ako karere bakaba bagomba kuyabyaza umusaruro nkuko babisabwa n’umuyobozi w’ako karere Mukandayisenga Antoinette.

Sitasiyo yatashywe ku mugaragaro iri i Nyabihu  ifite ubushobozi bwa kilovolte (110/30kV) ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi (110kV) uyihuza n’urugomero rwa Mukungwa ya mbere ruherereye mu Karere ka Musanze.

Intego y’uyu mushinga ikaba ari ukuvugurura no kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice by’Intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’igice gito cy’Intara y’Amajyepfo.

Abayobozi batandukanye berekwa uko ibyo bikorwa bikora

Iyi sitasiyo ifite ubushobozi bwa Megawati 40 hamwe n’umuyoboro wa Mukungwa-Nyabihu bizagabanya cyane icikagurika ry’amashanyarazi ndetse n’ihindagurika ry’ingano yayo mu Turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga, kuko yagabanije uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi wagezaga amashanyarazi muri utu turere twose uturutse kuri sitasiyo ya “Camp-Belge” i Musanze ku ntera ya kilometero zisaga 700.

Uburebure bw’umuyoboro wa Gisenyi bwatezaga ibibazo birimo icikagurika rya hato na hato ry’amashanyarazi ryagiraga ingaruka ku bafatabuguzi baherereye mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga, bikanatinza imirimo yo gushakisha aho ikibazo cyabereye bityo n’igihe umuriro ubuze ntugaruke vuba. Na none kandi, hari ingomero nto 3 zibyara amashanyarazi zayoherezaga muri uyu muyoboro, bikarushagaho kubangamira imikoreshereze y’uyu muyoboro.

Uyu mushinga watumye umuyoboro wa Gisenyi ugabanywamo indi miyoboro 4 ari yo “Camp-Belge”, Giciye, Rubavu na Ngororero. Ibi byongereye imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa muri kariya gace ndetse bigabanya gucikagurika kwa hato na hato kw’amashanyarazi.

Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu yashyizeho gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose 100% bitarenze umwaka wa 2024. Ubu ingo zifite amashanyarazi zisaga 71.92%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *