Karongi: Bungutse Noteri wikorera bitezeho kunganira Leta mu kubafasha kubona serivisi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, by’umwihariko aho muri Rubengera bavuga ko baguye ahashashe kubera ko babonye Noteri wigenga, uzabafasha kubona uko babishaka serivisi za notariya.
Kuri uyu Kane, tariki 25 Mata 2024 Umuyobozi w’Akarere ka Karongi arongi Madamu Mukase Valentine yakiriye indahiro ya Noteri wikorera, Me Itangibihozo Zachée, ugiye gukorera mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi.
Ni Noteri wiyongera ku wundi umwe wakoreraga mu Murenge wa Bwishyura, naho muri aka karere. Bityo bikazatuma kwiyongera kwabo bijyana no gutanga serivisi neza nkuko Madamu MUKASE yabyibukije Me Itangibihozo mu mpanuro yamuhaye mbere yo kwakira indahiro ye.
Yagize ati “Uhawe inshingano zikomeye zo gukorera igihugu. Ni umurimo ugomba gukora neza kuko ubamo ibishuko byinshi cyane bishingiye kuri ruswa. Hari bagenzi bawe usanga bishora muri izo ngeso mbi bakarya amafaranga y’abaturage, abandi bakijandika muri ruswa.”
Yungamo ati “Rwose ibyo uzabyirinde uzabe inyangamugayo. Ugiye gukorera mu karere ka Karongi ariko bizarenga ukorere no mu gihugu hose, turagusaba kwitwararika ukazahesha ishema akarere kacu kuko ibibi wakora byakwitirirwa akarere.”
Noteri Itangibihozo yavuze ko agiye gukorera abaturage neza.
Ati “Nshingiye ku mpanuro nahawe n’umuyobozi w’Akarere ngiye guharanira kuba inyangamugayo, mpa serivisi nziza abangana, nirinda imyitwarire mibi yatuma ntuzuza inshingano zanjye.”
Abaturage bati tuguye ahashashe.
Mukamana Anastasie ati “Tuguye ahashashe kuko twakoraga ingendo ndende tujya gushaka Noteri wikorera, tukajya ku Kibuye cyangwa mu Rutsiro, hakaba n’igihe ubabuze ukajya i Muhanga cyangwa I Rubavu.”
Gasana Jean Marie Vianney ati “Rwose turasubijwe pe! Byatugoraga kubona Noteri wigenga none tumubonye hafi bigiye kutugabanyiriza imvune twakoraga tujya kumushaka.
Zimwe mu ishingano za noteri harimo kwemeza inyandiko mpamo n’amasezerano anyuranye.
Abaturage bahabwa izo serivisi na ba Noteri ba Leta bakorera ku mirenge no ku turere, ariko hari ubwo batababona uko bikwiye, bari mu kiruhuko cyangwa mu minsi ya konji, cyangwa bari mu kandi kazi.
Gashonga Jean Claude