Kwibuka Jenoside i Rubengera: Abayobozi muri Leta n’amadini bagaye abishe abo bari bashinzwe

Agnes Ntamabyariro, Kayishema Clement na Bagirishema Ignace bari abayobozi mu 1994, bagarutsweho ku bw’uruhare rwabo bagize mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, by’umwihariko abiciwe i Rubengera no mu nzira bagana kuri Stade Gatwaro.

Tariki 30 Mata 2024, i Rubengera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, hibutswe Abatutsi biciwe muri ako gace, harimo abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari, abashyinguye mu irimbi ry’Idini rya Eglise Presbyterienne au Rwanda [EPR] n’abo imibiri yabo itaraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro gikwiye. Ni igikorwa cyateguwe n’Umurenge wa Rubengera n’itorero EPR, kuko mu bibukwa harimo abakristo baryo, abapasiteri n’abandi bakoraga mu bigo bishamikiye kuri iryo torero.

Imbere y’abayobozi n’abaturage benshi bari bitabiriye uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu MUKASE Valentine yagarutse ku myitwarire mibi yaranze abari abayobozi mu nzego za leta muri icyo gihe.

Agira ati:

Jenoside itangira bamwe mu batutsi bahungiye ku biro bya komini Mabanza, uwari Burugumesitiri wayo Bagirishema Ignace arababwira ngo nimujye ku Kibuye muri Stade Gatwaro niho mucungirwa umutekano. Bwari uburyo bwo kugirango barundirwe hamwe babone uko babica.”

Yungamo ko abenshi bagiye babica umugenda mu nzira, kuri za bariyeri n’ahandi, baterwa amabuye abandi bakabatema.  Abagize amahirwe yo kurokoka abicanyi mu nzira, nabo bakagera muri stade Gatwaro, abenshi barahiciwe ku itegeko ru’uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye Kayishema Clement.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu Mukase Valentine

Madamu Mukase yagaye abari abayobozi mu nzego bwite za leta bakomokaga muri Komini Mabanza barimo n’uwari Minisitiri w’ubutabera madamu Ntamabyariro Agnes n’abandi banyuranye bijanditse muri Jenoside. Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Perezida wa Repuburika Paul Kagame,yizeza abarokotse Jenoside n’abanyarwanda muri rusange ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda kubera ubuyobozi bwiza.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Ntukanyagwe Jean Laurent yagaye abari bahawe inshingano z’ubuyobozi bakagira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside. Anenga kandi abagihagarara imbere y’abayoboke babo bakabigisha kandi baziko bagize uruhare muri Jenoside.

Ati:

Bari bakwiye kuba bahagarara nkaha muri uyu muhango wo kwibuka batanga ubuhamya bw’ibyo bakoze bakicuza ibyo bakoze.”

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Ntukanyagwe Jean Laurent yagaye abari bahawe inshingano z’ubuyobozi bakagira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside

I Rubengera, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashize imyaka 85 havugirwa ubutumwa bwiza(ijambo ry’imana) nkuko byagarutsweho na Perezida wa EPR mu Rwanda, Rev. Dr Bataringaya Pascal.

Akomeza avuga ko ikibabaje kurushasho ari uko abashumba n’abakirisito bishe bagenzi babo. Abashumba bagambanira bagenzi babo abakirisitu nabo biba bityo.

Ati:

Twahuye na shitani, ni ibintu bibabaje cyane. Turashima ko ubu twibuka bikaduha imbaraga zo guhangana n’ingaruka za Jenoside.”

Perezida wa EPR mu Rwanda, Rev. Dr Bataringaya Pascal

Ku ruhande rw’itorero EPR, avuga ko bashyizeho komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yargize uruhare runini mu kubanisha abantu n’ubu bikaba bikomeje. Ku bwe ngo Itorero ntiryagombaga kurebera Jenoside itegurwa ndetse n’igihe yakorwaga ibyo itorero ryabisabiye imbabazi, kandi Jenoside ntituzongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence mu butumwa bwe, yamaganye ubugwari bw’abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa kubera ubuyobozi bubi.

Ati:

 Uyu ni umwanya twibuka ko hari ubugwari bwa bamwe mu bayobozi b’itorero bakoze Jenoside twabagereranya n’Abanyepolitiki bateguye Jenoside. Abapasiteri bishe bagenzi babo abandi barabagambanira. N’abakristu bishe bagenzi babo. Turabasaba kunyuranya nabo bapasiteri n’abakirisitu bishe bagenzi babo. Duharanire ibyiza tugira urukundo kuko Imana ari urukundo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yamaganye ubugwari bw’abateguye Jenoside bakanayishyira

Yasabye buri wese guharanira ko umnuryango we (urugo) iba igicumbi gitorezwamo amateka y’u Rwanda, buri wese aharanira amahoro kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi.

 

GASHONGA Jean Claude