Karongi: Gitifu w’Intara y’Iburengerazuba arasaba amashuri kwigira kuri Etoile Rubengera mu kugira itorero rikora neza

Ibirezi, ni icyiciro cy’abana batoya biga mu cyiciro cy’inshuke mu ishuri Etoile Rubengera, riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, giherutse kunyura abanyamakuru n’abayobozi basuye iri shuri mu cyumweru cyashize, bitewe n’ubushake bwabo mu kuvuga icyivugo cyabo ndetse n’umudiho wabo iyo basoje kwivuga.

Aba bana bari hagati y’imyaka 3-5, ni bamwe mu basusurukije ibyo byiciro byabasuye kuwa 10 Gicurasi 2024, ubwo basuraga iri shuri ryahize ayandi mu kugira itorero “Imparirwakurusha” rikora neza mu mashuri yo muri aka karere.

Imikorere myiza ijyana no guhabwa ibihembo birimo inka y’ubudahigwa bahawe n’Akarere ka Karongi ndetse n’umurongo utondekanye w’amashimwe agizwe n’ibikombe n’imidari iki kigo cyahembwe kubera kunoza ibikorwa by’itorero.

Ibirezi imbere

Ikiruseho muri iri shuri hari igicumbi cy’indangagaciro kirimo ibikoresho by’umuco nyarwanda, bigoye kubona mu ngo muri iki gihe. Aho ubuyobozi bw’ishuri busobanura ko hari icyo bifasha abahiga mu gusobanukirwa no gukomera ku muco.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Impuwe washinze ishuri rya Etoile Rubengera, Dusingize Donatha asobanura ibyiza byo kugira ibyo bikoresho mu kigo cy’ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Impuwe washinze ishuri rya Etoile Rubengera, Dusingize Donatha

Ati “Mumvise ko hari abitaga urusyo ikibuye kinini. Murabizi ko urusyo rwifashishwaga mu gusya amasaka cyangwa ibigori bikavamo ifu y’igikoma, cyangwa umutsima, urubetezi rwo kubetera urwagwa cyangwa ikigage. Uyu muvure nawo wifashishwaga mu kwenga ibitoki na n’ubu hari aho bigikorwa.”

Asobanura akamaro k’ibindi bikoresho bihari nk’ubutanda, isekuru n’ibindi.

Ati “Buri gikoresho mubona hano buri cyose abana barakigishwa bakamenya n’akamaro kacyo bikabafasha kubimenyesha n’abandi batiga hano bakabimenya.”

Umuyobozi w’a Etoile Rubengera, Uwizeye Seth avuga ko asanga barageze ku ntego bari bafite bajya gushyiraho icyumba bise igicumbi cy’indangagaciro, kuko cyatumye abana biga muri icyo kigo bamenya akamaro kabyo, bakahigira umuco Nyarwanda ubaranga mu byo bakora, bityo bakaba abanyarwanda beza, kandi bikabafasha gutsinda mu bizamini.

Igicumbi cy’indangagaciro

Ku ruhande rw’abana barererwa muri iryo shuri, basanga kwerekwa ibyo bikoresho no gusobanurirwa akamaro kabyo hari ubumenyi bibungura..

Igiraneza wiga muri iryo shuri yabwiye umunyamakuru wa The Source Post uko bimeze.

Ati “Ibi bikoresho mbere y’uko ngera hano ntabyo nari nzi, kubera ko mu rugo ntabihaba. Ndetse icyo gihe nabonye imbehe bambajije icyo mvuga uko nabibonaga; ko ari igiti bacukuye. Sinari nzi ko yifashishwaga mu kugaburiraho ibyo kurya.

Icyo gihe kandi yitiranyije urusyo n’ikibuye kinini, ingasire ikaba akabuye gato, byose atazi akamaro kayo. Yungamo ko babisobanukiwe, bakamenya akamaro kabyo no kubibungabunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence yashimye umuco w’ubutore no gusigasira bimwe mu bikoresho gakondo byifashishwaga mu gihe cyo hambere ndetse n’ubu biranga iri shuri.

Ati “Ni igikorwa cyindashyirwa aho bikomoka ku muco w’ubutore wigishijwe aba bana.”

Yungamo ko umuco watojwe aba bana utuma batishora mu bikorwa bibi.

Ati “Aba bana batorejwe mu itorero ntibajya mu bikorwa bibi, ngo babe inzererezi ngo banjye mu bigo by’inzererezi cyangwa Iwawa ntibaba abajura cyangwa ngo barangwe n’ibindi bikorwa bibi bitabereye umwana w’Umunyarwanda.”

Abanyamakuru bakurikiranye ibiri mu gicumbi cy’indangagaciro

Asaba andi mashuri kwigira kuri Etoile Rubengera.

Ati ” N’ibindi bigo by’amashuri turabishishikariza kugira igicumbi cy’indangagaciro nk’ikingiki kugirango abana bakurire mu muco w’ubutore. Turere Umunyarwanda muzima; umuntu nyamuntu.”

Abayobozi bareba imikorere y’itorero
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence

     

Gashonga Jean Claude