U Bubiligi: Inyangamugayo yirukanwe mu iburanisha ry’urubanza rwa Nkunduwimye 

Imwe mu nyangamugayo ziburanisha mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi yirukanwe nyuma yo kwihanwa n’uwunganira uregwa.

Ni nyuma yuko umwunganizi wa Nkunduwimye wamenyekanye nka Bomboko mu mujyi wa Kigali, cyane ahari hazwi nko mu Gakinjiro, yihannye umwe mu nyangamugayo avuga ko yagaragazaga amarangamutima yo kuzunguza umutwe (nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko abogamye ) mu gihe hatangwaga ubuhamya. Nyuma abagize inteko iburanisha bagiye mu mwiherero, banzura guhagarika iyo nyangamugayo ihita isimburwa.

Ibyo byabaye ubwo uru rubanza rwari rukomeje ku gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi 2024. Uyu munsi humvwaga ubuhamya bw’abatangabuhamya bo ku ruhande rwa.

Uru rubanza rukomeje kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, rwatangiye kuburanishwa mu mizi, tariki ya 08 Mata 2024. Nkunduwimye akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gace yari afitemo igaraje (AMGAR) mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ufite imyaka 65, yafashwe muri kwezi kwa 3, 2011 hamaze kurangizwa iperereza ryamukozweho kuva mu 2007.

Ubwo urwo rubanza rwatangiraga, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye ahakana ibyo aregwa ndetse agaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya be, avuga ku mpamvu z’abahunze u Rwanda.

Ashinjwa kuba yari mu bagize umutwe w’Interahamwe, nk’umuntu bivugwa ko yari inshuti y’akadasohoka ya Rutaganda George, wari visi perezida w’uyu mutwe wagaragaye mu bikorwa byo kwica Abatutsi hirya no hino mu Rwanda.

Ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bahungiraga ku igaraje rye (AMGAR) ryari mu Mujyi wa Kigali, akaba ngo yarabifatanyaga na Rutaganda, banafatanyaga guha interahamwe ibikoresho byo kwicisha Abatutsi.

Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzamara igihe cy’ukwezi, hazumvwa abatangabuhamya bari hagati ya 90-100, barimo abamushinja n’abamushinjura.

Uyu mugabo usanzwe utwara abantu mu modoka mu Bubiligi, aburana adafunze.

 

ND