RWAMREC irifuza ko gahunda ya Bandebereho igezwa mu gihugu hose

Ihohoterwa ryo mu muryango ririmo irishingiye ku gitsina mu karere Musanze ryaragabanutse bitewe na gahunda yitwa “Bandebereho” igamije gukangurira abagabo kugira no kuzamura imyumvire n’imyitwarire byiza bya kigabo mu gufasha abagore, by’umwihariko abatwite n’ubuzima bw’abana bato, kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango imaze igihe itangijwe muri ako karere.

Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuwa 8 Nyakanga 2022,  itangazwa na RWAMREC ( ‘Rwanda Men’s Resource Centre’) umuryango w’abagabo baharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire byiza bya kigabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kurengera uburenganzira bwa muntu, igaragaza ko ihohoterwa rikomeretsa hagati y’ abashakanye ryamanutse ku kigero cya 35%, irishingiye ku mitungo rimanuka kuri 28% mu gihe irishingiye ku gitsina ryagabanutse kuri 33%.

Ni gahunda yatangiye mu buryo bw’igerageza mu 2013, ku bufatanye bwa Rwamrec n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika.

Ahereye kuri iyo mibare, umuyobozi nshingwabikorwa wa RWAMREC, Fidele Rutayisire avuga ko iyo gahunda yatangijwe muri Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana yatanze umusaruro ufatika bityo bagasang ikwiye kugezwa mu gihugu hose

Agira ati “Turifuza ko yaba gahunda ya leta ikagezwa muri buri mudugudu wo mu Rwanda hose.

Rutayisire Fidèle mu imurikwa ry’ubushakashatsi

Yungamo ko bizagerwaho kuko ngo leta ari umufatanyabikorwa wabo mwiza, wumva iyo gahunda ndetse unabona n’umusaruro yagize ku muryango nyarwanda.

Akomeza avuga ko iyo gahunda izabanza kugezwa mu turere twa Burera na Gakenke mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza gufasha umuryango nyarwanda.

Ashyira ahabona ibyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi, Kate Doyle wo mu mushinga Promundo avuga ko mu 2015 ko bafashe ingo 1200 ntacyo bashingiyeho zigira uruhare mu masomo atandukanye batanze.

Nyuma RWAMREC na Promundo bakora isuzuma mu ngo 1199 bareba umusaruro iyo gahunda yatanze muri uwo muryango.

Iyo miryango yasuzumwe mu gihe cy’amezi 21, yagaragaje ko hagabanutsemo ibijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore, ndetse n’ibihano bibabaza ubuzima bibabaza abana, umubare w’abagabo bita ku bagore babo mu gihe batwitwe, abita ku bana bato, ubwumvikane mu miryango, abagabo kureka kwigira abategetsi mu ngo ndetse no gufatanya imirimo n’abagore babo.

Kate Doyle wo mu mushinga Promund

Kate Doyle wo mu mushinga Promundo amurika ubushakashatsi

Yungamo ko basuzumye umusaruro urambye wazanywe n’iyo gahunda nyuma y’imyaka itandatu ishyizwe mu bikorwa. Basanze waranageze mu yindi miryango itarahawe ayo masomo mu buryo butaziguye.

Ati ” Si abagabo gusa n’abagore bari muri iyo gahunda bagaragaje impinduka, izo mpinduka zageze no mu baturanyi bayo, inshuti zayo ndetse no mu bayobozi b’abaturage.”

Uko ihohoterwa ryagiye rigabanuka

Abagore bo muri ako karere bavuze ko abagabo babo basigaye babafasha mu mirimo y’urugo, kandi kakabona babanye neza bitandukanye na mbere batarahabwa ayo masomo. Bamwe mu bagabo bajya kuvoma amazi no gukingiza abana.

Abanyamakuru bitabiriye umuhango wo kumurika ubwo bushakashatsi

Ubwo bushakashatsi buri kumurikirwa inzego zitandukanye mu Rwanda, abanyamakuru babutanzeho ibitekerezo ko bwagezwa no mu miryango yo mu mijyi, banabwirwa ko abagabo bagaragara nk’inganzwa kuko batoye ayo masomo, bafasha mu guhindura imyumvire y’umuryango nyarwanda aho kuba ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *