Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Bucyibaruta igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu, Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi ukurikiranweho uruhare muri jenoside.

Nubwo abana babuze ababyeyi batazongera kubabona, kimwe n’ababyeyi bahekuwe, abiciwe abavandimwe, inshuti n’abagiraneza nabo ngo ntibazongera kubabona, ariko ngo Bucyibaruta akwiriye icyo gihano kiruhura imitima ya benshi basabye ubutabera kuri we.

Ubushinjacyaha bushingiye ku byo bwasobanuriye urukiko bwasabiye Bucyibaruta igifungo cya burundu. Me Celine Viguier yagize ati:

Turabasaba guhanira Bucyibaruta ko yatumye ubwicanyi bw’abatutsii bushoboka i Kibeho, i Murambi, Cyanika, Kaduha no kuri za bariyeri hirya no hino muri Gikongoro.

Mugenzi we Me Sophie Havard yagize ati :

Ba nyakubahwa mu gihe muzaba mugiye kwiherera ngo mufate icyemezo muri uru rubanza rwa Bucyibaruta, muzazirikane ko icyemezo cyanyu kizagaragaza ukuri k’ubutabera, ukuri Bucyibaruta azi neza ariko akaba yaraguhishe muri uru rukiko akanga kukugaragaza.”

Yungamo ati ”

Ukuri muzagaragaza muhamya icyaha Bucyibaruta mukanakimuhanira; mugiye kwandika urupapuro mu mateka ya jenoside mu Rwanda ibyo kandi mukaba mugiye kubikora mu izina ry’abaturage b’u Bufaransa bose. Byari ngombwa ko twibuka aba bantu bose abagore n’abana n’abagabo barimbuwe ubuzima bwabo bukazima.

Akomeza avuga ko Bucyibaruta yigaragaje nk’umukozi uzi kubahiriza amabwiriza yose yahabwaga uko yakabaye kugeza no mu gihe cya jenoside. Yashimiwe ku mugaragaro kuba yarubahirije amabwiriza yatanzwe na guverinoma mu gihe cya jenoside.

Asobanura ku ruhare rwa Bucyibaruta, Me Sophie agira ati:

Uyu mugabo nta muntu yigeze yica n’ukuboko kwe, ariko amaraso yose y’abatutsi bishwe muri Gikongoro ari ku mutwe we.

Akomeza avuga ko hari abantu bahisemo kureka imirimo yabo baranahunga ariko ngo kuri Bucyibaruta si ko byagenze, ahubwo yahisemo kuguma mu kazi ke kugeza igihe ingabo za FPR zagereye ku Gikongoro.

Aho niho ahera agira ati:

Bucyibaruta mukwiye kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho kuba yaratumye jenoside ikorwa i Murambi i Cyanika i Kaduha , kuri Marie Merci , kuri za bariyeri za Gikongoro ,ubufatanyacyaha mu byaha byakorewe aho hantu hose.”

Abwira urukiko ko nirumara kumuhamya ibyo byaha byose ruzaba rusigaje umukoro wo kumuha igihano.

Ati :

“Twe turabasaba ko mwazamuhanira icyo yakoze, ibyaha yakoze ntibisaza birakwiye ko ahabwa igihano cyo gufungwa burundu. gihano nk’icyo ni cyo cyahawe ba burugumestre babiri ba komini Kabarondo.”

Yibutsa urukiko ko hari ibyo rudakwiye kugushwa mu mutego n’imyaka y’ubukure ya Bucyibaruta.

Ati:

Turi muri 2022 nyuma y’imyaka 28 jenoside ibaye , mugiye gucira urubanza umuntu ukuze cyane kandi ufite ibibazo by’uburwayi nyamara ariko aracyafite ubwenge buzima akaba ari yo mpamvu agomba kuryozwa ibyo yakoze. kubera ibyo twavuze byose Tubasabye ko mwahanisha Laurent Bucyibaruta igihano cyo gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwasomeye urukiko ibyo ruheraho rusabira Bucyibaruta icyo gihano nk’umuyobozi wari ukomeye wavugaga rikijyana ariko utaratabaye abicwaga.

Mu ntangiriro z’icyumweru gitaha nibwo abunganira Bucyibaruta bazageza ku rukiko ibyifuzo byo ku ruhande rw’uwo bunganiraga n’ibijyanye n’ibihano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *