Urubanza rwa Bucyibaruta: Me Foreman yabwiye urukiko impamvu abatutsi bahurizwaga hamwe

Abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bahurizwa ahantu hamwe, nyuma bakaza kwicwa, i Kabgayi, Kuri Sainte Famille n’ahandi.

Me Simon Foreman wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi ukurikiranweho uruhare muri jenoside agaruka ku ruhare rwe mu guhuriza hamwe abatutsi, i Kaduha, i Kibeho, ku Cyanika n’i Murambi avuga n’impamvu yabyo.

Ati ” Bucyibaruta yafashije ubwicanyi mu buryo bw’ibikorwa, aho yavuze ko atari azi ko gushyira hamwe abatutsi i Murambi atari azi ko bazicwa, nyamara abari kuri za kiliziya barabashyize hamwe, barishwe. Kubashyira hamwe, byari gahunda yo koroshya akazi ku bicanyi. Yanohereje abajandarume bake cyane ugereranije n’abo barinda, abajandarume nka bane kurinda abantu ibihumbi mirongo? nabyo byari ukoroshya ubwicanyi.”

Me Foreman umenyerewe mu manza zagiye zibera mu mahanga z’abakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko urwo rubanza rwabaye rurerure ariko aruvuga mu ngingo enye.

Icya mbere ni uko nemeza ko muri Gikongoro habaye jenoside. Icya kabiri, yemeza ko Bucyibaruta yagize uruhare muri iyo jenoside, kuko ibyo yakoze cyangwa atakoze byatumye jenoside ikorwa muri Gikongoro. Icya gatatu ni uko yari azi neza uko jenoside iri kugenda muri Gikongoro, ndetse agashyira mu bikorwa ibyatumye yihuta.

Yungamo ati “Icya kane, ese yabigiyemo ku bushake? yego, muzabirebe neza, kuko ari mu bayiteguye b’ingenzi. Ibyabaye Kibeho, Cyanika, Murambi,… ntacyo yigeze abivugaho. Wari umugambi wateguwe wo kumaraho ubwoko bumwe.”

Ku ngingo ya mbere, kwemera ko muri Gikongoro, ugomba kwemera ko hanabaye umugambi wo kuyitegura.

Avuga ko atari ngombwa ko uwo mugambi uba wanditse nk’amategeko mu bitabo, kuko ushobora no kugaragara mu bikorwa. Uko  byagenze mu Rwanda bigaragaza ko yateguwe ku rwego rwo hejuru. Ibyabaye bigaragara, birahagije.

Avuga ko ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 20-21Mata, ijoro rimwe, uburyo bumwe ko bitari impanuka, byari byateguwe, uko biri bukorwe, ntibyabaye mu kavuyo. byari ku buryo bwihuse.

Ikindi ni uko gahunda yo kwicisha impunzi umwuma n’inzara, yari gahunda yizweho. Gukusanya abatutsi, kubagota, guha intwaro abaturage bagahuriza hamwe icyarimwe, iyo si impanuka. Abayobozi bari barakoze ubukangurambaga buhagije. Byari bimeze nk’abafana b’umupira. Burugumesitiri akazana n’abafana be bagahera ku musozi umwe, undi agaca hirya n’abafana be ariko bazi ko igikorwa kibajyanye ari kimwe, kwica.

Ku ngingo ya kabiri,  Bucyibaruta yabigizemo uruhare. Yafashije cyane gushyira umugambi wa jenoside mu bikorwa, aho yabanje kwimakaza umuco wo kudahana, aho kwica umututsi byari ibisanzwe, nta ngaruka, abantu bakica akicecekera, nta ankete, nta kureba abahohotewe na rimwe.

Yakomeje kuyobora Perefegitura, ku buryo bafite inyandiko zigaragaza ko no muri jenoside yakiraga akandika inyandiko zisanzwe nk’aho igihugu kiri mu bihe bisanzwe. Nawe yarabyivugiye ko bishe i Murambi mu gitondo yigiriye ku kazi gusoma amabaruwa.

Ikindi ngo yafashije ubwicanyi mu buryo bw’ibikorwa, aho yavuze ko atari azi ko gushyira hamwe abatutsi i Murambi atari azi ko bazicwa. Yanohereje abajandarume, bake cyane ugereranije n abo barinda, nabyo asanga byari ukoroshya ubwicanyi.

Ati ” Akomeza ahakana mu bwenge ko atari azi ko gjenoside yabaga, mwumvise ukuntu yigengesera mu gusubiza, adashaka kuvuga ijambo jenoside.”

Yungamo ati “Tariki 10 Mata ajyana impunzi i Murambi, hari umutangabuhamya wavuzeko imwe mu nterahamwe yaje kubagira inama yo kutajya i Murambi. Yari azi ibizahabera. Tariki 11 Mata ajya mu nama i Kigali, agatinyuka akavuga ko atabonye za bariyeri zicirwaho abantu? I Kigali honyine, arabizi ibyahabaye tariki 11 Mata hari hamaze kwicwa abasaga ibihumbi 20 baryamye mu mihanda kugeza Croix Rouge ivugije induru ko bizatera indwara, bakayikuraho.

Tariki  12 Mata, yari azi ko abajandarume ba Sebuhura bafite gahunda yo kwica abantu, nubwo yakunze kwihisha inyuma y’izina rya Maj Bizimungu utaragaraga kuko yari yifitiye ibibazo by’uburwayi bwe.

Tariki 17 Mata ajya i Kibeho abona ishyano ryahaguye, we ubwe yivugiye ko yahungabanijwe n’imirambo ku buryo nta handi yongeye kujya kureba. Ibyo byose byerekana ko yari azi ibiba byose, akareka na tariki 21 bakica i murambi, ntagire icyo akora.

Akomeza agira ati ” Yabikoranye ubushake? Yari mu basivili 20 batuma igihugu kibaho. Yego, bwari ubushake bwe mu kujya muri uwo mugambi. Uburyo yisobanuraga hano, nta bumuntu, nta mpuhwe, akabanza agasa n’usubiramo ikibazo akabanza agaca hirya no hino, ubwo ni uburyo bwo gusubiza, uhindura, uhunga ikibazo. Kumubaza ku bwicanyi bwa Kibeho, akabanza akavuga ko atabizi neza, atazi imibare, atakoze ibarura, yigumiye iwe, yigira ku kazi, uko ni ugupfobya!

Ubu buryo yisobanura, ntitwabyemera, mu gufata umwanzuro nabyo muzabirebeho.

Ikindi ni uko agendera ku magambo ya guverinoma yakoze jenoside, akomeza kugarura ko FPR ari yo yatumye habaho jenoside.

Ibyo avuga ngo ntiyari azi ko abajandarume bica abantu, kuba atabizi se ni urwitwazo? Kuba atabizi ni uko ntacyo yakoze nka perefe, ngo ashake amakuru, amenye ibibera muri Perefegitura ye, nkuko yavuze ko atashakaga kureba imirambo, niko atashakaga kumenya ibibera aho ayobora, abantu bakicwa akirebera hirya.

Ikindi, imvugo ebyiri za Guverinoma y’inzibacyujl, murebye ubutumwa, amagambo bakoreshaga, n’imbwirwaruhame zo ku rwego rwo hejuru, aho bavugaga guhagarika ubwicanyi, si cyo byabaga bisobanura. Ni uko nta kundi bari kubyandika, ntibari kwandika beruye ko bagiye kwica abantu. Telegrammes (ubutumwa abayobozi bohererezanya) bohererezanyaga yasozwaga n’interuro igira iti “Uhite uyica ukimara kuyisoma”.

Kugeza ubu inyandiko aba nazi bakoreshaga bica abayahudi, nta munyamateka n’umwe wari wazibona. Niyo mpamvu inyandiko za Guverinoma yariho muri jenoside, za Bucyibaruta, zitangira zivuga ku guhagarika ubwicanyi, ariko nyuma hakajyamo akanttu ko gukaza za bariyeri, kuhiga umwanzi, …

Ku byaha yakoze muri jenoside, gukomeza inama, kwakira raporo, Burugumesitiri wapfaga yahitaga amusimbuza ako kanya, akazi karakomeje.

Abatangabuhamya bavuze ukuntu ba superefe bahoraga bakora ahantu hose, ninde wundi utari perwfe wari kubasha gushyira ku murongo ibyo bintu.

Ese yigeze ajya i Murambi mu ijoro ryokuwa 20-21Mata? Yego, abatangabuhamya barabivuze ko yaje gutera morale abicaga, no kureba niba nta zindi mbaraga bakeneye. Ibyo yakoze muri genoside, jyewe nasoza mvuga ko Bucyibaruta yari afite ubushake bwo gushyira jenoside mu bikorwa, guhera kuri Perefegitura kugera mu ngo zigize serire kuri gahunda.u

Urukiko ni mwe muzatumenyera ahari ukuri n’ahari ikinyoma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *