Muzafate icyemezo mutekereza abarokotse bategereje ubutabera-Me Paruelle

Muzafate icyemezo mutekereza abarokotse bategereje ubutabera ndetse batari banizeye ko Bucyibaruta Laurent azafatwa agakurikiranwa ku byaha bya jenoside.

Ayo ni amagambo ya Me Paruelle Gilles, umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent ruri kubera mu rukiko rwa rubanda (Court d’assises) i Paris mu Bufaransa.

Kuwa Kane tariki 7 Nyakanga 2022, Me Paruelle yabwiye urukiko ko urwo rubanza rufite agaciro kanini nubwo rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru ry’u Bufaransa kimwe nuko mbere ya jenoside amazina nka Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha atari yarigeze avugwa na gato mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Me Paruelle yasobanuriye urukiko amateka asharira abaregera indishyi yunganira banyuzemo mu gihe cya jenoside uburyo biciwe abantu benshi nubwo barokotse bakaba bahorana ibikomere batewe n’ayo mateka.

Ati:

“Mu izina ry’abo bose mbasaba kugaragaza ukuri, mu cyemezo muzafata muzatekereze abarokotse bategereje ubutabera.”

Ni urubanza avuga ko rufite agaciro akurikije Bucyibaruta uwo ari we n’imyaka ishize ngo aburanishwe.

Ati:

“Rufite agaciro kuko rubaye hagiye gushira imyaka hafi 30 abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bategereje ubutabera, ubu mukaba muburanisha umuntu wari perefe abarokotse batizeraga ko azaburanishwa kubera ko yari yarahunze u Rwanda.”

Me Paruelle akomeza yerekana ko jenoside yakorewe abatutsi yatangiye tariki 7 Mata 94 yari yarateguwe ndetse inakorerwa igerageza mbere ya 1994 mu bice binyuranye birimo cyane cyane nka Bugesera iherereye mu birometero bike uvuye i Kigali. Yungamo ko yateguwe kandi mu buryo bukomeye kuko n’inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zari zubakitse neza.

Ati:

“Perefe mu Rwanda rwa 1994 yari umuntu ukomeye kandi fite ububasha, yari nka Perezida wa Repubulika muri perefgitura ye kandi yaravugaga akumvwa, yari umuntu ufite icyubahiro kandi ugera hose ni yo mpamvu na Laurent Bucyibaruta yabashije kuva ku Gikongoro akajya i Kigali tariki 11 Mata 1994 mu nama ya guverinoma mu gihe abandi baturage batagendaga.”

Ahera aho yibaza ikibazo kigira kiti ” Ni gute nka Laurent Bucyibaruta yatubwira ko bariyeri zitari zigamije gufata abatutsi, ni gute twakwemera ibyo avuga ko atigeze abona abantu biciwe kuri izo bariyeri, ni gute twakwemera ibyo avuga ko ari kuri perefegitura atashoboraga kureba i Murambi ? ni gute twakwemera ko tariki 21 mata atashoboye kujya i Murambi ahantu hiciwe ibihumbi hafi 50 mu munsi umwe gusa?”

Akomeza abwira urukiko ati ” Muraburanisha rero Bucyibaruta wabonye ibyo bihumbi n’ibihumbi by’abantu bicwa ku butaka yari abereye perefe.”

Urubanza rwa Bucyibaruta rurakomeza humvwa abunganira abaregera indishyi ndetse n’abunganira uregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *