Kwibohora 28: Urubyiruko rutinye politiki bakuru bacu babura ababakorera mu ngata-Umuyobozi wa RYAO

Imyaka 28 irashize u Rwanda rubohowe n’abana barwo ibirimo imiyoborere mibi, ibitekerezo bisenya igihugu n’imikorere idakwiye; kuko itaganishaga abanyarwanda aheza.

Abarwanye urwo rugamba barimo abageze mu za bukuru, abagabo b’ibikwerere n’abagore b’amajigisha bagenda bakura uko iminsi igenda.

Umuyobozi w’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abakorerabushake, ’Rwanda Youth In Action Organization (RYAO)’ rugamije guteza imbere imiyoborere myiza na demokarasi Bwana Mbonyinshuti Isaie asanga igihe kigeze ngo urubyiruko rukunde politiki, ruyitabire rugamije kwitegura gukorera mu ngata abo afata nk’intwari zabohoye igihugu zikaba zikomeje kugiteza imbere.

Agira ati” Twishimira intwari zagize uruhare mu kubohora igihugu ibibazo birimo jenoside yakorewe abatutsi, ibibazo by’ubukene n’ibindi. Izo ntwari zirimo kugenda zikura, niyo mpamvu dusaba urubyiruko guhaguruka rukigira ku birenge byazo, rukarangwa n’ibikorwa by’ubutwari bizatuma nabo baba intwari z’ejo, ariko bigiye ku bababanjirije bakoze ibyo bikorwa by’indashyikirwa.”

Asaba urubyiruko gukunda politiki kandi bagaharanira kuyikora, ariko buri gihe ikaba politiki nziza, iganisha igihugu aheza nkuko ngo izo ntwari zabiharaniye.

Agira ati “Nta mpamvu yo gutinya politiki, uyijyamo ukirinda ko yagutwara mu bisenya igihugu cyawe nk’ibyabaye mu ngoma za kera, ahubwo ikaguha umwanya wo gutanga ibitekerezo byubaka.”.

Asanga urubyiruko hari uruhare rugira mu gutanga ibyo bitekerezo, nko mu nama y’umushyikirano, aho urubyiruko rwa sosiyete sivile n’urukomoka mu mitwe ya politike bahuriraga kuri stade bagatanga ibitekerezo byubaka igihugu.

ati ” Tugomba kuyijyamo kuko ejo hazaza hu Rwanda hari mu biganza byacu”

Asaba urwo rubyiruko guhindura bagenzi barwo bakifitemo ibitekerezo bibi harimo iby’ingengabitekerezo ya jenoside, ndetse n’urwibumbiye mu matsinda n’imiryango igamije gusiga isura mbi ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Nk’umuryango uhuje urubyiruko kandi arusaba guhagurukira ibindi bibazo bikurikira bikeneye imbaraga z’urubyiruko; inda ziterwa abangavu, imihindagurukire y’ikirere, ukwiyongera kubwandu bushya bwa virusi itera sida mu rubyiruko, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

 

Rwanda Youth In Action Organization’, igizwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi 12, rugamije guteza imiyoborere myiza na demokarasi no gusigasira ibyagezweho mu kubaka u Rwanda no kurengera ibidukikije. Mu bikorwa byabo bya buri munsi bakorana n’abanyeshuri bo mu matsinda ya ’Media Club.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *