Urubanza rwa Bucyibaruta: Me Gisagara yasabye urukiko kwibuka abaruciye imbere basaba ubutabera

Hasigaye iminsi mike ngo urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ngo rutangaze umwanzuro warwo ku birego bya Bucyibaruta Laurent umaze iminsi imbere yarwo aregwa uruhare muri jenoside nk’umwe mu wari mu buyobozi.

Muri urwo rubanza rwa Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi, hari kumvwa abunganira abaregera indishyi muri urwo rubanza.

Me Richard Gisagara uri mu bumviswe uyu munsi yasabye urukiko kuzaha agaciro abarunyuze imbere basaba ubutabera, amarira yabo.

Yagize ati:

“Uzaba uwo kubara inkuru”, Nibyo abicanyi ba Kaduha babwiye Nyiramajyambere (izina ryahinduwe ku bw’umutekano) ubwo bamurekaga, akarokoka. Uyu ni wawundi wamaze igihe aba mu bwiherero. Nyiramajyambere yakoze icyo yagombaga gukora, yatanze ubuhamya.”

Gisagara akomeza avuga ko abayobozi, batangaga amategeko ku bicanyi, ko bagomba kumaraho abatutsi, biri no mu butumwa bwa bucyibaruta yatanze mu nama yo kuwa 29 Gicurasi.

Asaba urukiko rutegerejweho ubutabera kwibuka akababaro k’abaruciye imbere ati:

“Muzibuke ubuhamya bwa Nyiramajyambere n’abandi bose banyuze aha, babasaba ubutabera.”

Yungamo ko abunganira abaregwa bakora uko bashoboye bagatuma inteko iburanisha  imbaraga zo gutekereza, ko hari amagambo adahura, ubuhamya budahura ku batangabuhamya we asanga no kubyibuka bisaba izindi mbaraga.

Ati “Ariko nyuma y’imyaka 28, murabizi ko bishoboka. Ni nde hano wavuga neza atibeshye ibintu byamubayeho mu myaka 28, ahunga abicanyi, bamaze kumwicira umuryango no gusambanya umubyeyi we. Ni nde wakwibuka atibeshya nyuma y’imyaka 28, ibyamubayeho ubwo abicanyi bamukuraga umwana mu mugongo bakamwica? ariko ubwunganizi bw’uregwa bwirengagiza inshingano zo gutanga ubutabera, bukabyita ibinyoma.”.

Gisagara avuga ko hari ubutabera nkubwo bwatanzwe mu Rwanda aho byagaragaraga nk’ibidashoboka.

Ati:

“Bucyibaruta na Guverinoma bahunga, basize inyuma abantu miliyoni ari imirambo, batwara byose, ntibasiga amabati y’inzu zabo, bategeka n’abantu kubakurikira. Muri urwo Rwanda, niho nyuma hubatswe ubutabera kuko ibyaha nk’ibyo ntibyari kugenda bidahanwe, hajyaho Gacaca.”

Akomeza avuga ko Gacaca yabaye ubutabera bwashyizweho mu kurwanya umuco wo kudahana no kwiyunga.

Akomoza ku byo Bucyibaruta yabwiye urukiko ko nta mbaraga yari afite ndetse ko na we yari asumbirijwe kuko umugore we yari umututsi, Gisagara avuga ko atari ukuri.

Ati “Bucyibaruta ni we uvuga ko nta mbaraga yari agifite, nyamara yakuye umugore we w’umututsi n’umushoferi we i Burasirazuba kugera ku Gikongoro, baca kuri bariyeri jenoside irimbanije, abageza ku Gikongoro.”

Aha niho Gisagara ahera yibaza uko Bucyibaruta avuga ko atari azi ibibazo impuzi za Kibeho zari zifite ngo atanafite n’ubushobozi bwo kubikemura.

Ati ” Njye nka perefe sinjye wari ushinzwe kuzana amazi!…Ni gute yavuga, ko ubwicanyi nk’ubu ahantu hari communication (itumanaho) avuga ko ibintu byose byabaga byamutunguraga. Iyo wumva ubuhamya wumva ko byose byateguwe, nta kavuyo kabaye muri jenoside.”

Yungamo ko abicanyi bategerezaga ko abayobozi ko babaha uburenganzira bwo kwica, atanga urugero rwa Me Norman wunganira uregwa wavuze  ko Bucyibaruta agiye kuvuza umwana we ku bitaro, abicanyi bakagirango aje kubaha uburenganzira bwo gutangira kwica.

Ikindi kiyongeraho ni ubuhamya bw’abahamya benshi bavuze ko nyuma yo kwica bashakishaga mu mirambo abo babuze bagakomeza kubahiga, bityo ngo yari gahunda ihawe umurongo.

Gisagara akomeza avuga kandi ko nubwo Gisagara avuga ko yari ashyigikiye amasezerano ya Kigeme, yasinywe n’abasirikare bakuru barimo Gen BEM Habyarimana Emmanuel yavugaga ko ngo ibyakorwa ga ari jenoside, nabyo abishidikanyaho.

Ati “Mwabonye ukuntu bimugora kuvuga ijambo “jenoside yakorewe abatutsi” hari n ikintu aba VIP yahamagaye kumushinjira, nka Habyarimana na Ndindiriyimana, aho batemera iyo jenoside. Niba bakibishidikanya, ubwo mwumva ari iki?”

Asoza avuga ko ingaruka za jenoside ziriho iteka, abamugaye ku mubiri no ku mutima, guhungabanya, hari n ‘abicuza kuba bararokotse, abagorwa no gusobanurira umwana impamvu atagira sekuru, se wabo nyina wabo.

Ati “Watekereza ute ku muntu utarigeze abona abe ngo abashyingure. nta foto, nta mwenda bibukiraho ababo, byari ugutsemba ku buryo nta cyo kubibuka gisigara, igisigaye ni ubutabera. Nimujya gufata umwanzuro, muzibuke Majyambere(izina ryahinduwe) wasabwe guhamba mushiki we ari muzima. Muzibuke Semajyambere (avuga amazina yombi ariko twayahinduye) watemwe mu kiliziya, aho ababyeyi be n’abavandimwe be bose bishwe.

Ifoto yakoreshejwe hejuru ni iya Jeune Afrique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *