Bucyibaruta yemereye urukiko ko atageze ku ntego nk’umunyapolitiki

Bucyibaruta Laurent wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, yemera ko atageze ku ntego yo kurinda ko ubwicanyi bukorerwa muri iyo perefegitura, nk’umunyapolitiki akemeza ko atageze ku ntego nubwo ngo byari bigoye.

Uwo mugabo uri kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, amaze iminsi abazwa ku ruhare akekwaho muri iyo jenoside, icyo yakoze nk’umuyobozi ngo arinde abaturage be bicwaga.

Yabwiye urukiko ati “Ndemera ko ntageze ku ntego nk’umunyapolitiki, ariko nta buryo nari mfite bwo kugira icyo nkora.”

Mu nama yitabiriye yari yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Kambanda Jean tariki 29 Mata 1994 Bucyibaruta yavuze ko umunyamakuru avuga ko nyuma yo kwerekana abashyitsi, Bucyibaruta yavuze ko umutekano umeze neza ku Gikongoro bitewe n’ingamba zafashwe. Abajijwe icyo bivuze avuga ko yagereranyaga icyo cyumweru n’ikindi cyashize kuko ngo hari hishwe abatutsi benshi.

Uwo munsi kandi yavuze ko abantu bagomba gusubira mu kazi kandi ko kandi ko bose bagomba kugendana indangamuntu n’icyemezo cy’akazi, aha akabazwa icyatumye anasaba kwitwaza indangamuntu kandi abizi ko umutekano utizewe 100%.

Bucyibaruta ati “Navugaga ko bamwe niba barabonaga bashobora gusubiramu kazi babikora, bitewe n’icyo bakora. Abajyaga mu biro nibo basabwaga ibyangombwa, ariko abahinzi ntibabisabwa, buri wese yarebaga niba yajya gukora. Kandi sinasabye abatutsi gusohoka mu bwihisho bwabo.”

Arbazwa ati ” Ese ntiwumvaga ko abatutsi nibasohoka bari bwicwe?”

Nawe ati ” Njyewe navuze ko abantu bashobora kujya ku kazi babikora, abumva nta mutekano bafite babireka.”

Urubanza rwa Bucyibaruta rukomeje uyu munsi urukiko rwumva abaregera indishyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *