Bucyibaruta yavuze ko umusozi wamubujije kureba iyicwa ry’abatutsi i Murambi

I Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza twa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Muri urwo rubanza rugana ku musozo, Bucyibaruta yakomeje guhatwa ibibazo ku bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu bihumbi 50, Bucyibaruta yari yarahurije i Murambi bishwe tariki 21 Mata 1994, avuga ko atabashije kureba i Murambi kuko hari Umusozi uhakingirije, nyamara abahagera babona ko uwo musozi udahari, ahubwo uhagaze aho Bucyibaruta yakoreraga areba i Murambi.

Mu rukiko yavuze ko yumvise amasasu aturikira i Murambi ahagana saa cyenda z’urukerera tariki 21, ntiyajyayo kureba ibyabaye kuko atari afite umushoferi no gutinya ko yicwa.

Abajijwe n’ubushinjacyaha icyo yakoze ageze ku kazi cyatumye atajya kureba ibyari byabereye i Murambi. Bucyibaruta yagize ati :

“Nasomye inyandiko zari zaje ntari nabashije gusoma mbere.”

Umushinjacyaha ati “Wakoze akazi bisanzwe?”

Bucyibaruta ati ” Nagombaga kugira icyo nkora nubwo hari ibyo ntari kubasha hari ibyo nakoze.”

Yungamo ko yakoresheje inama ba Burugumesitiri bo muri Gikongoro tariki 26 Mata.

Umushinjacyaha ati”Kuki wategereje tariki 26 kugira ngo ukoreshe inama, hamaze kuba ubwicanyi Kibeho, Muurambi,.. iminsi itanu nyuma ngo ukoreshe inama,  indi minsi wakoraga nkaho nta cyabaye?”

Bucyibaruta ati ” Oya ni uko ari bwo nabonaga ba Burugumesitiri bose bazaba bamaze kugerwaho n’ubutumire, kuko bwagendaga mu buryo busanzwe nta koranabuhanga (manuellement).

Umushinjacyaha ati ” Ubwicanyi bubereye imbere y’ibiro byawe, abantu ibihumbi barishwe utegereje iminsi 5?”

Na we ati “Nagombaga kureba niba abo mpamagaye bazaza!”

Ikindi cyabaye ni uko abahutu bari batuye hafi y’i Murambi babanje kujyanwa kuri ACEPER mbere yo kwica abatutsi i Murambi.

Bucyibaruta avuga ko atari azi ko abo bahutu bajyanweyo. Abajijwe uburyo atabimenye kandi iryo shuri ryari ryegereye iwe, yasubije ko atahoraga iruhande rwaryo ku buryo yari kubona ko hajyanywe abantu.

Yakomeje abazwa niba atarabonye abantu ahantu hari abana n’abagore. Yasubije ko ahari iryo shuri atahabonaga ahagaze aho yabaga.

Hagati aho ngo umuhungu wa Bucyibaruta ubwo yatangaga ubuhamya yavuze ko se yabajije umujandarume wabarindaga ibyabaye,  akamusubiza ko bashobora kuba ari abajandarume  bateye i Murambi.

Bucyibaruta arabihakana akavuga ko umujandarume wamurindaga yamubwiye ko bishoboka ko ari ikigo cy’abajandarume bateye, ko atari i Murambi.

Akomeje guhatwa ibibazo ko umuhungu we ari we wabibwiye urukiko, kandi yumvise Bucyibaruta avugana n uwabarindaga. Asubiza ko ibyo atabizi , ngo iby’uko abajandarume bateye i Murambi babyumvise mu bihuha hakeye.

Umusozi w’amayobera i Murambi?

Abwiwe n’umushinjacyaha ko uri mu biro by’aho yakoreraga ashobora kureba i Murambi, niba yararebyeyo akabona ibyabaye.

Yasubije ati “Ndi ku biro sinashoboraga kuhabona neza, kuko hari kure kandi hari umusozi wankingirizaga, sinahabona.”

Uravuga ko hari agasozi kahakingiriza? Oya, twarebye ku mafoto uwo musozi nta wuhari. Ndakubaza uri kuri Perefegitura ntiwaharebaga, cyangwa ntiwari ushishikajwe no kuhareba?

Bucyibaruta ati “Ndi mu biro byanjye sinari kuhabona hose, nabonaga agace gato.”

Undi ati “Ntiwatekereje kujya kuhareba ngo umenye ibyabaye?”

Ati ” Oya navuganye na komanda wa jandarumori.”

Akomeza avuga ko yashatse kuvugana na minisiteri y’umutekano, ariko ntabone uko amuvugisha asiga ubutumwa, avuga ko wenda butageze aho yari abugeneye , kuko na leta yariho yahungaga.

Hejuru ku ifoto: Uhagaze ahahoze Perefegitura aba yitegeye i Murambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *