November 11, 2024

Urubanza rwa Bucyibaruta: Rwahinduye isura ahatwa ibibazo ku iyicwa ry’abatutsi i Murambi

0

Hagati ya tariki 14 na 15 Mata, i Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya hiciwe abatutsi bari bahahungiye, mbere babanje kukahurizwa, icyo Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura Gikongoro avuga ko hari hagamijwe kubarindira umutekano.

Nyuma y’iyicwa ryabo, abandi babarirwa mu bihumbi 50 nabo biciwe i Murambi aho bakusanyirijwe ku mabwiriza ya Perefegitura ya Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta Laurent uri kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ku byaha bya jenoside.

Kuwa Kabiri tariki 5 Nyakanga 2022, Bucyibaruta yabwiye urukiko ko bahurije hamwe abo batutsi ngo babone uko babarinda, ni mu gihe yahatwaga ibibazo ku bijyanye no guhuriza abo batutsi i Murambi, abona ibyabaye ku bahurijwe i Kibeho, ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho abatutsi ndetse n’icyo yakoze mu gutabara abatutsi bicwaga nk’uwari ufite ububasha.

Abayamakuru bakorana na Pax Press yohereje gukurikirana urwo rubanza ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga RCN Justice et Democratie bavuga ko Bucyibaruta ubwo yahatwaga ibibazo atongeye kunyuzamo ngo ajye atwarwa n’agatotsi nkuko byamubagaho mbere, ikindi ngo ni uko umucamanza yavuye mu rukiko yihuta, ariko babona atanyuzwe n’ibisubizo byatanzwe na Bucyibaruta.

Mu minsi yatambutse hagiye humvwa abatangabuhamya batandukanye, inzobere mu by’amateka n’abandi bagiye bifashishwa muri urwo rubanza, bakomoza ku ruhare Bucyibaruta akekwaho, akabazwa gacye, perezida w’iburanisha Jean Marc Lavergne akavuga ko azagira igihe cyo kubyisobanuraho, uwo niwo munsi wageze.

Ubwo yahatwaga ibibazo Bucyibaruta yabajijwe n’ubwunganizi bw’abaregera indishyi muri urwo rubanza ikibazo kigira kiti “Ese waba wicuza, ku kuba warakusanije abatutsi i Murambi, bakicwa?

Asubiza ati “Ibyo mubimbajije kenshi nabisobanuye kenshi.Dushyiraho iriya nkambi ni uko bari batandukanye ahantu henshi, nk’abari ku ishuri rya Gikongoro bari ku muhanda mpuzamahanga, ntibashoboraga kuhaba. Kubajyana i Murambi ni uko hari ibyangombwa by ibanze. Ibyabaye nyuma, si uko bari i Murambi. Ibyatumye babica byari kubasanga n’ahandi. Ahubwo ni ukureba ko ubwo bwicanyi bwari gushoboka i Murambi cyangwa ahandi.”

Ubwicanyi i Murambi: Yumvise amasasu ategereza raporo ya komanda

Abajijwe niba yarumvise urusaku rw’amasasu i Murambi ahicirwaga abatutsi babarirwa mu bihumbi 50 Bucyibaruta avuga ko yayumvise hari nka saa Cyenda z’urukerera.

Ubwo yumvaga ayo masasu yavugiraga i Murambi, ahari abo batutsi yari aherutse gusura bakamugezaho ibibazo bafite, birimo iby’inzara kuko nta biryo bahabwaga, iby’amazi basanze ahari ariko nyuma akicwa n’ibindi, ntiyagiye kureba iby’ayo masasu

Agira ati ” Nababwiye ko nagumye iwanjye bukeye njya ku kazi mpamagara komanda wa jandarumori mubaza ambwira ko na we byamurenze.”

Abajijwe niba ntacyo yari gukora ku bwicanyi bwakomeje umunsi wose, ndetse n’ahantu yari yarakusanyirije abantu, ndetse n’impamvu atahamagaye uwo komanda ngo muri urwo rukerera bashake icyo bakora, Bucyibaruta yagize ati :

“Icyo gihe twari mu rugo twese dufite ubwoba, ntabwo nari kubasha guhamagara twari duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu, kuko twumvaga ko nibava i Murambi baza iwanjye, ntabwo ako kanya natekereje kumuhamagara.”

Avoka ati ” Niwabitekereje abantu ibihumbi bari kwicwa?”

Bucyibaruta ati ” Mu gitondo saa Cyenda sinari guhamagara.”

Avoka kandi ati “Wategereje ko babanza kubica bose?”

Bucyibaruta ati “Sinategereje ko bose bicwa mbere yo kugira icyo nkora, ibyo nibyo ungerekeyeho. ntabwo nari nzi uko ubukana bwabyo bumeze.”

Avuga kandi ko atari kugerayo kubera ko atari afite umushoferi, ikindi ngo yashoboraga kugirirwa nabi nk’uwari ufite umugore w’umututsikazi wahigwaga.

Abajijwe uburyo avuga ko nta mushoferi yari afite kandi uwitwaga Katabarwa wari usanzwe amutwara yaravuze ko yari iwe, Bucyibaruta avuga ko  Katabarwa w’umututsi yari yihishe atari gusohoka ngo atware imodoka mu muhanda. Ati “Yari ahari ariko yihishe.”

Abajijwe uko yagiye mu gitondo avuga ko hari undi wamutwaye saa mbili. Aho niho yabajijwe uburyo atahise ajya kureba ibyabereye i Murambi mu gitondo kandi yari afite umushoferi, abajandarume bamurindaga ndetse ari n’umuhutu utarahigwaga. Asubiza ko yabibabwiye ko yari yarenzwe n’iby’imirambo.

Iburanisha rirakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *