Sierra Leone: Igikuba cyacitse bitewe n’ikipe zahataniraga kujya mu cyiciro cya mbere zatsinze ibitego 95-0 na 91-1

Ikipe ebyiri z’umupira w’amagur

Ishyrahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sierra Leone (SLFA) riri gukora iperereza ku mikino ibiri yatsinzwemo ibitego 187.

Muri iyo mikino y’ikipe zo mu cyiciro cya kabiri, Kahunla Rangers, ikipe y’i Kenema, na Gulf FC y’i Kono, zatsinze mu buryo budasanzwe bakeba bazo mu mikino yo guhatanira kujya mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Kahunla yatsinze Lumbebu United ibitego 95-0, nayo Gulf FC inyagira Koquima Lebanon 91-1, iba imikino ibiri itsinzwemo ibitego byinshi mu mateka ya Sierra Leone.

Ariko ibitego nyuma y’igice cya mbere byari 2-0 na 7-1 ibyavuye muri iyo mikino byose bikaba byagizwe ubusa mu gihe bikekwa ko haba harabayemo amanyanga.

Thomas Daddy Brima, umukuru w’ishyirahamwe SLFA yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ntidushobora kurera amaboko ngo tureke ibintu biteye isoni nk’ibi ngo bicire aho ntawe uhanwe.

“Tugiye gutangiza iperereza vuba hanyuma ababigizemo uruhare babihanirwe.

“Abazahamwa n’icyaha bose bazahanwa hakurikijwe amategeko ya SLFA, kandi bazashyikirizwa inzego z’igihugu zishinzwe kurwanya ruswa.”

Umuyobozi nshingwanikorwa wa Kahunla Rangers “yamaganiye kure iyo myitwarire idakwiriye mu mikino ”  ni mu gihe umuyobozi mukuru wa Lumbebu avuga yuko “atari azi ikintu na kimwe kijyanye n’ubujura muri iyo mikino”.

Hagati aho umukuru wa Koquima Lebanon yabaye nk’uvuga yuko umukino ikipe ye yakinylnye wari uw’abavandimwe nubwo abayobozi ba Gulf FC banze kugira icyo batangaza.

SLFA yavuze ko izakora iperereza ku bakinnyi n’abayobozi b’ayo makipe ane yose, abasifuzi b’iyo mikino, hamwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu karere k’uburasirazuba bwa Sierra Leone.

Ibitego byinjiye nk’imvura mu gice cha kabiri

Amakipe yombi, Kahunla na Gulf FC, yari afitw amanoka angana mbere y’imikino ya nyuma  kandi yarwaniraga umwanya usigaye mu gice aherereyemo mu irushanwa  rya Super 10 League, ikaba ari yo ifatwa nk’intambwe ya nyuma mu kwinjira mu cyiciro cya mbere Premier League.

Iyo mikino yabereye rimwe kandi umusifuzi w’umukino rwa Gulf yanze gusifura mu gice cya kabiri arasimburwa.

Ibintu byasubiye irudubi mu gice cya kabiri igihe byagaragaye ko ikipe irusha iyindi ibitego ariyo izakomeza – mu gihe Kahunla yinjije 93 na Gulf ikinjiza 84.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Kahunla, Eric Kaitell, ku mbuga nkoranyambaha yamaganye ikipe ye hamwe n’izindi eshatu zabihizemo uruhare.

Kaitell yagize ati: “Ndashaka gutangira nsaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru muri kino gihugu hamwe no ku Isi yose kubera ibyavuye mu mukino w’ikipe yanjye Kahunla Rangers.

“Ndashaka kuvuga ko namaganye nivuye inyuma iyi myitwarire itabereye na gato mu mikino yerekanywe n’ikipe yanjye, hamwe n’izindi kipe zabigizemo uruhare”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *