Muhanga: Hatangijwe Car Free Zone mu kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28

Mu karere ka Muhanga hafi ya gare yo mujyi w’ako karere hatangijwe igice cyakumiriwemo imodoka kigamije kuba ubwinyagamburiro bw’abishimisha (Car free zone), byakozwe mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora.

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa kuwa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2022, umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugabo Gilbert avuga ko ari gahunda yateguwe igamije gufasha abaturage kwishima bazirikana ko babohowe, banazirikana inshingano zabo.

Agira ati ” Iki ni kimwe mu biri gukorwa byo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora wizihizwa ku nshuro ya 28, ni igikorwa dushaka ko abaturage bacu bakomeza kwishima bakagira morale, twishimira n’ibyo twagezeho mu myaka 28 ishize.”

Uyu Muyobozi yungamo ko kwibohora bisobanuye kurenga ibyari biboshye abanyarwanda bijyanye n’ubwisanzure, uburenganzira , imitekerereze n’ibindi.

Ati “Kwibohora ku banya-Muhanga ni ukwibuka ibyo bihe bibi twavuyemo, ariko tumibuka kandi duha agaciro cyane cyane ingabo zari iza RPA zatubohoye, kuko ntabwo byikoze nta n’ubwo ari imbaraga zaturutse ahandi nkuko twumva andi mahanga avuga ko Demokarasi yazanywe n’abandi ni abanyarwanda babohoye u Rwanda nibyo turi kwshimira ko twabohowe.”

Mugabo avuga ko abanyarwanda bagomba kutarangarana ayo mahirwe bahawe na RPF Inkotanyi.

Ati ” Buri wese icyiciro arimo asabwa kutarangara, niba uri umunyamakuru nturangare kuko tuzi ko hari abazikoresheje nabi tuzi uko byagenze (bashishikarije gukora jenoside), niba uri umucuruzi, hari abarangaye tuzi uko byagenze, hari abanyabwenge barangaye bakora amahano, umuntu wese rero ku ruhembe arasaniraho tumusaba kutarangara kuko leta y’abanyarwanda yatanze amahirwe kuri buri wese.”

Abitabiriye iki gikorwa ubona kitabiriwe ku bwinshi, bavuga ko bajyaga bumva car free zone mu bindi bice by’igihugu none na bo ikaba ibagezeho, bakab babyishimiye.

Cyubahiro Mike ati ” Ni amahirwe tugize, birerekana ko twibohoye nkuko FPR Inkotanyi yabitugejejeho, ibi twabyumvaga ku Gisimenti none n’i Muhanga birahageze, birerekana ko ari umujyi ukomeye ndetse ko na Covid-19 turi kuyitsinda.”

Agatesi Raila avuga ko batewe ishema n’iyo gahunda ariko yibaza niba izakomeza kubaho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bubamara impungenge ko iyo gahunda izajya iba mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Mu karere ka Muhanga, kwibohora bivuze byinshi ku bahatuye bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya guverinoma yariho muri jenoside yakorerwaga abatutsi bahungiye ahitwa i Murambi mu Cyakabiri.

Muri ako karere kandi bibuka igikorwa gikomeye cyahabereye tariki 3 Kamena 1994 cyo kubohora abatutsi bari barahungiye i Kabgayi bicwaga ndetse n’ihashywa ry’ibitero by’abacengezi nyuma y’urwo rugamba mu gace ka Ndiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *