Urubanza rwa Bucyibaruta: Minisitiri Bizimana yasobanuye ko guhuriza hamwe abatutsi bitakozwe ku bw’ impuhwe

Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe i Murambi, abasaga ibihumbi 35 kuri Paruwasi Cyanika, abasaga ibihumbi 45 kuri Paruwasi Kaduha n’ibihumbi 25 biciwe i Kibeho, ni ahantu bahurizwaga bizezwa ko barindiwe umutekano, nyamara ngo si cyo cyari kigamijwe.

Dr Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video-conference) yabwiye urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi ukurikiranweho uruhare muri jenoside, ko icyo abarimo Bucyibaruta bavuga ko bahurizaga abatutsi ahantu hamwe  hagamijwe kubarindira umutekano atari byo.

Bizimana ukomoka kuri se Gakara Antoine na Antoinette biciwe kuri kiriziya ya Cyanika tariki 21 Mata, avuka mu muryango w’abana batanu n’abandi babiri baharererwaga, ubu basigaye ari batatu, ariko umuryango we muri rusange wishwemo abantu 84 muri jenoside yakorewe abatutsi, we yarokowe nuko yari mu mahanga mu nzira zo kwiha Imana.

Yabwiye urukiko ko yumvanye mubyara we witwa Katabarwa Aloys wari umushoferi wa Bucyibaruta ariko wahigwaga muri jenoside, uko kwa Bucyibaruta aho yabanje kwihisha hacurirwaga imigambi yo kurimbura abatutsi, yaje ikurikira inama abayobozi ba Guverinoma yariho muri jenoside bari bagiriye ku Gikongoro, ishishikariza abahatuye kwivuna umwanzi.

Katabarwa yabwiye Dr Bizimana ko ubwo yavanaga Umugore wa Bucyibaruta mu ntara y’i Burasirazuba amujyanye ku Gikongoro baciye mu bibazo bikomeye uwo mugore bashaka kumwica kuko yari umututsi ariko arwanwaho n’abategetsi bariho kugeza bahawe abarinzi bityo bagera ku Gikongoro.

Yakomeje amubwira ko bagezeyo kwa Bucyibaruta bamuhaye icyumba cyo kwihishamo cyari hafi y’uruganiriro. Muri iyo minsi ngo hari abayobozi bakundaga kuhaza barimo cyane capt Sebuhura na col Simba. Mu byo bavuganaga harimo guhuriza hamwe abatutsi i Murambi bakavuga kandi abatutsi bari bataricwa na Katabarwa akavugwamo. Nyuma yaje kwiyemeza gutoroka ajya kwihisha kwa Mureramanzi umuhutu w’incuti ye kugera tariki 23 Mata, ndetse ararokoka ariko ahitanwa n’indwara mu 1996.

Andi makuru kandi yayabwiwe n’umugore wa Katabarwa witwa Mukaneza Bernadette. Katabarwa nyuma yo kurokoka jenoside biciye mu kwihishahisha hirya no hino yaje kwitaba Imana mu 1996 azize uburwayi.

Dr Bizimana yabwiye urukiko ko uwo mugore yamubwiye ko perefe Bucyibaruta yagiye kuri superefegitura ya Karaba abonana na superefe na burugmestre wa Karama Ngezahayo n’abandi bakozi ba komini. Muri ako kanama havuzwe ko abatutsi bagomba guhurizwa hamwe hagakoreshwa mégaphone (indangururamajwi) zihamagarira abatutsi kujya ahantu hamwe.

Ikindi havuzwe ko hagomba kujyaho za bariyeri ziciweho abantu benshi. Ikindi n’uko hemejwe ko abatutsi bagera kuri paruwasi batagomba kuhava kandi ntabyo kurya bagomba guhabwa ndetse n’amazi yaganagayo barayaciye.

Icyo gihe ngo hari abahutu batatu bageragezaga kugemurira abatutsi kuri paruwasi bishwe biba nk’uburyo bwo kwihaniza abahutu ngo badafasha abatutsi.

Akomeza avuga ko tariki 10 Mata yavuganye na nyina wari mu bakusanyirijwe kuri paruwasi ya Cyanika bizezwa umutekano, amubwira ko nta cyizere cyo kubaho bari bafite kuko bari barababuriye ko abatutsi bazatsembwa. Aho yari mu mahanga ngo yakomeje gukurikirana amakuru ariko agorwa nuko telefoni zari zarakupwe ntiyabona uko avugisha nyina.

Umugore wa Katabarwa ngo yabwiye Bizimana ko perefe yagiye gukoresha inama kuri superefegitura  yarimo ba Burugumesitiri batatu n’abandi bakozi bakoreraga muri ayo makomini. Muri iyo nama hemejwe ko amazi akatwa na bariyeri zigakazwa kandi hagakomeza guhigwa abatutsi.

Dr Bizimana avuga ko abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika bitaweho cyane na Padiri Niyomugabo Joseph avuga ko yaje kwicwa nabi. Uwo mupadiri niwe wamubwiye ko ababyeyi be bajyanywe ku kiriziya tariki 8 Mata. Bahunze bitewe nuko inzu z’abatutsi zari zatangiye gutwikwa ndetse ngo na Superefe Ndengeyintwari yakoresheje inama ari kumwe na capt Sebuhura bahamagarira abahutu kwica abatutsi.

Icyo gihe ngo Padiri Niyomugabo abonye imibereho mibi y’izo mpunzi yatangiye kuzikorera ubuvugizi, yahamagaye perefe Bucyibaruta amubwira imibereho mibi impunzi zari zifite amusubiza ko nta kundi yagira ngo aramubwira ngo niyirwaneho ashishikajwe n’urupfu rwa Habyarimana. Ndetse ngo  tariki 10 Mata perefe Bucyibaruta yagiye kuri paruwasi amusubiriramo ko ntacyo yamumarira.

Uretse kuvuga ko bahurizaga abatutsi hamwe kugirango babone uko babica bitabagoye, yungamo ko jenoside muri Gikongoro yari yarateguwe

Atanga urugero ko tariki 7 Mata indege ya Habyarimana Juvenal wari umukuru w’igihugu, iraye iguye abatutsi batangiye kwicwa, ndetse  ngo ibyo byari byaravuzwe byaranditse, radio vatican, ikinyamakuru le monde,… ko mu rwanda hari gutegurwa jenoside.

Bityo avuga ko jenoside itateguwe mu ijoro indege yaguyemo, ahubwo ko ari ibintu byafashe igihe bitozwa abaturage. Ndetse ko Kayibanda Gregoire wabaye umukuru w’u Rwanda mbere ya Habyarimana ubwe yagiye ku Gikongoro gitangiza ubwicanyi aha uburenganzira abahutu kwica abatutsi, aho uwahohoteraga cyangwa akica umututsi nta nkurikizi zamubagaho.

Ibyo kandi ngo byanavuzweho kare n’abo yita abahezanguni b’abahutu mu 1992. Ahera ku ijambo rya Dr Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya tariki 22 Ukuboza 1992 ahamagarira abahutu kwica abatutsi bakabata muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Ethiopie. Yavuze ko bica bose uhereye ku ruhinja, ati ntimubikore nka 1959 aho abana babarekaga, ahubwo yaba umurwayi, umugore n’umwana bose ni ukubica.”

Atinda kuri uwo mwaka kuko ngo aribwo byashyizweho imbaraga, ingabo z’u Rwanda icyo gihe zasohoye inyandiko isinyweho na  Col Nsabimana Deogratias wari umwe mu bayobozi bazo ivuga ko umwanzi ari umututsi, yaba uri imbere cyangwa hanze y’igihugu.

Ati “Ibi ni ibyerekana ko kwica umututsi wese byatangiye mbere ya 1994. Mu 1994 byose byari byarateguwe hasigaye gukusanya abatutsi aho babasha kubagenzura.”

Yungamo ko nk’inama yabereye ahitwa i Karaba muri Gikongoro yo gushyiraho bariyeri, gukusanyiriza abatutsi hamwe bababeshya kubarinda bwari uburyo bwateguwe. Ikindi ni uko kenshi aho bahurizaga abatutsi bababaruraga hafi buri munsi, kugira ngo barebe niba nta mututsi uri kubura cyane abari bazwi. Bafataga icyemezo cyo kwica babonye ko umubare wabo n abo bashaka buzuye, atanga urugero ko ariyo mpamvu uwitwa Rurangwa wo ku Gikongoro  yababazwaga nuko atabonye umurambo wa Katabarwa amuhigisha uruhindu ngo amwice, nubwo umugore we yageragezaga kubeshya ko yishwe.

Ku batutsi bagiye bahurizwa hamwe kandi ngo bafungiwe amazi banimwa n’ibiryo mu rwego rwo kugira ngo bazicwe n’umwuma ndetse ntibanagire n’imbaraga zo kurwanya ababicaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *