Kamonyi: Urubyiruko rwagabiye uwarokotse, rubwirwa ko ukorera igihugu atikorera amaboko

Urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi rwagabiye inka uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi wo mu Murenge wa Gacurabwenge rushimirwa icyo gikorwa, rwibutswa gukora cyane mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere.

Urubyiruko rwo muri aka karere rwagabiye inka ifite agaciro k’ibihumbi bisaga 300Frw Uwitwa Nsengiyumva Emmanuel, umuturage wigeze korora inka ariko akaza kuzigurisha ngo arihirire abana be biga mu mashuri yisumbuye.

Nsengiyumva yashimye iyo nka bamuhaye, avuga ko igiye kongera gusubiza igicaniro mu rugo rwe, kandi akazitura abaturanyi, ariko anabwira urwo rubyiruko ko niyo yapfa yagenda afite icyizere ko hasigaye urubyiruko ruzima ruzateza igihugu imbere.

Ibikorwa by’uru rubyiruko ngo bigamije imibereho myiza y’abaturage ntibyagarukiye gusa mu koroza uwo muturage nkuko bigarukwaho na Hagenimana Felix umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere. Avuga ko mu bindi bakoze mu mwaka 2021/2022 bafashije koperative umunani z’urubyiruko kubona ubuzima gatozi, gukora amatsinda 61 agamije ishoramari afite ubwizigame bwa miliyoni 61 Frw.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere avuga ko urwo rubyiruko rugira uruhare mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abatuye ako karere.

Agira ati “Hano wacu ni ibikorwa dushima cyane, usanga birimo ibikemura ibibazo by’abaturage, ibizamura imibereho yabo, mu by’ukuri biduha n’icyizere ko urubyiruko rwacu dufite imbere hazaba ari heza nkuko babivuga mu cyivugo cyabo, nibo bazubaka igihugu cyacu, nibo bayobozi b’uyubmunei n’ejo. Mwabibonye ko baremeye uwacitse ku icumu, ni igikorwa cyiza twashimye kandi kizakomeza.”

Umuyobozi w’akarere ahanura urubyiruko

Asaba urubyiruko rwatandukiriye kuri uwo murongo kwisubiraho, rugahindura inzira rukamera nka bagenzi barwo bakora ibikorwa avuga ko byivugira.

Depite Kamanzi Ernest wabaye mu nzego z’urubyiruko muri ako karere yabwiye urubyiruko ko rukwiye gukomeza kurangwa n’umuco w’ubukorerabushake n’ubwitange, kuko ngo ntawe ukorera igihugu wikorera amaboko, ahubwo ko n’utabonye inyungu zabyo ako kanya, azibona nyuma. Avuga kandi ko nta cyiza nko gukorera abantu bakishima, cyangwa na we ugashimishwa n’ibyo wabakoreye.

Abasaba kandi kudahuga mu kazi k’abo katabahemba.

Ati ” Turi urungano n’u Rwanda rushya rwavuye mu bibazo byinsh, rukaba rugeze aheza. Ntidukwiye rero kurutererana ngo rube rwasubira inyuma cyangwa ngo rugwingire. Tugomba gukora cyane.

Urubyiruko rwo muri aka karere kuva ku  inzego ku Rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge no ku Karere rwahuriye mu nteko rusange y’inama y’igihugu yarwo yateranye kuwa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, rwavuze ko mu bindi rwagezeho birimo gushishikariza rugenzi rwarwo kwitabira ejo heza, urubyiruko rwitabiriye rusaga ibihumbi 41, babashishikarije kandi kwitabira NEP Kora Wigire abagera kuri 241 bafashwa na BDF kugera kuri serivisi z’inguzanyo, bateye kandi ibiti bisaga ibihumbi 31, urugera kuri 673 bariharitse mu guhe urugera ku 147 rwabishishikarijwe ubu rkora ubuhinzi bw’umwuga.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri Kamonyi avuga ko bageze kuri byinshi
Abitabiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *