Abagore barasaba kugira uruhare mu ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda ivuga ko igihe kigeze ngo abagore bahabwe umwanya n’ijambo mu bikorwa bakorerwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindahurikire y’ibihe kuko aribo bafite ibyago biri hejuru byo kugarizwa nazo.
Ibyo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu turere 10 ku bijyanye n’abagore n’imihindagurikire y’ibihe, bwakozwe n’Umuryango Rwanda Women Network ku bufatanye n’umuterankunga Kvinna till Kvinna bwamuritswe kuwa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gasabo na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Nyagatare na Bugesera mu Ntara y’i Burasirazuba, Nyanza na Huye mu Majyepfo na Ngororero na Rubavu mu Burengerazuba.
Umuyobozi wa Rwanda Women Network, Mary Barikungeri avuga ko ari ikibazo cyari gisanzwe gihari nyamara gikomeye batahaga agaciro uko bikwiye ariko ubu gisa n’ikivumbutse bityo biyemeza kugikoraho ubushakashatsi nho barebe n’ingaruka kigira ku bagore
Ati “Twifuzaga, kureba, kumva no kuganira n’abagore ba hariya hasi n’ibibazo bahura nabyo , tunareba uko twabigeza mu nzego zifata ibyemezo.”
Avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugufatira ibyemezo hamwe mu miryango ya sosiyete sivile bahuriramo, bakareba ko bakigira icyambukiranya mu ntego z’iterambere rirambye uko ari 17 nyuma bakabigeza ku nzego zifata ibyemezo.
Ati “Noneho ibivuyemo tukaba twahamagara abashyiraho politiki za leta ngo bumve ibyo umuturage avuga, nawe abitware abigire ibye mu gihe azaba akora politiki z’igihugu.”
Kuba umugore ari ku isonga mu bagerwaho n’ingaruka ziterwa n’iyo mihindagurikire byemezwa n’Umuryango mpuzamahanga nterankunga Action Aid.
Umuyobozi wawo Josephine avuga ko akurikije uburyo abagore bagorwa no gushakira ingo imibereho, ibiribwa, rimwe batabibona abagabo babo bakabacika bakajya aho babisanga, icyo asanga ari ihohoterwa, ari za ngaruka zimugeraho. Ikindi ngo nibo bajya kuvoma iyo izuba ryacanye, bakajya gutashya iyo nta nkwi, bagatera imiti yica udukoko mu myaka yabo, nabyo ngo bigaragaza ko baza ku isonga mu kugerwaho n’izo ngaruka.
Asanga bakwiye kwegerwa bagatanga ibitekerezo muri gahunda na politiki zigamije guhangana n’iyo mihindagurikire.
Ati “Iyo abantu bagize uruhare mu igenamigambi bagira n’uruhare mu kureba ko ibyo bakurikiranaga bishyirwa mu bikorwa kandi neza, bakabaza kandi n’abafatanyabikorwa uko byakozwe ndetse niba n’inshingano zarubahjlirijwe.
“Rero ribara uwariraye, umuturage ufite ikibazo cyane cyane umugore, nahabwe urubuga, n’umugore nagire umwanya wo kujya muri urwo rubuga.”
Nk’abateye inkunga ubwo bushakashatsi, Umuryango Kvinna till Kvinna usaba imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore kubabera ijwi kuko usanga abagore batitabira inama nyinshi ngo batange ibitekerezo kubera imirimo myinshi yo mu ngo iba ibareba.
Mukiga Annet ushinzwe guhunda muri uwo muryango ati “Mu buryo bwo kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, nta biganiro byinshi abagore bisangamo kuko bahora muri ka kazi ko kureba urugo, abagabo bakaba aribo bajya mu nama, batanga ibitekerezo ugasanga abagore basigaye inyuma mu gutanga ibijyanye n’icyakorwa mu guhangana n’izo ngaruka.
Yungamo ati ” Ibitekerezo nama ni uko imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore turushaho kureba icyo kibazo nk’icyacu. Ubundi mbere siko byari bimeze, nitwubake ubushobozi bwacu, tubyinjize mu bikorwa dusanzwe dukora, tunagaragaze ko hakwiye ubufatanye muri iyo miryango n’ibungabunga ibidukikije, ibigo bya leta byumve ko imiryango y’abagore ifite uruhare mu gutanga ibitekerezo mu bijyanye n’igenamigambi no gushyiraho politiki za leta, kuko abagore ni benshi, iyo basigaye ziba ari imbaraga nyinshi zitakaye.”
Leta yemera ko ingaruka z’iyi mihindagurikire zigera cyane ku bagore.
Tushabe Rachel ushinzwe ubuvugizi ku bidukikije n’amasezerano mpuzamahanga ku bidukikije mu kigo cy’igihugu gushinzwe ibidukikije-REMA, avuga ko kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindahurikire y’ibihe bireba buri muntu wese ariko bitewe nuko abagore bakunda kugira imbaraga nke iyo bahuye n’ibiza, hari ibikwiye gukorwa.
Asaba ifatwa ry’amazi yo ku nzu azunganira wa mugore, kudakora ingendo ajya kivoma, ikindi ni ukubakirwa rondereza izagbanya inkwi akoresha ndetse n’ibyuka bihumanya ikirere.
Ati “Iyo tuvuga ngo dukoreshe rondereza, dukoreshe gazi mu mijyi ni ukugirango abagore n’abana bitabweho, kuko itegeko nshinga ry’igihugu cyacu rivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kuba aho ibidukikije bidahumanye kandi bifashwe neza. Rero iyo twahuye n’ingaruka z’ibidukikije, tugahuramo n’abagore bahungabanyijwe cyane biba bivuze ko bya bindi dusabwa byo kurengera abanyantege nke aribo abagore n’abana.”