Gen. BEM Habyarimana avuga ko gutabara abicwaga n’interahamwe byari bimukozeho

BEM Gen Habyarimana Emmanuel wabaye mu ngabo z’u Rwanda mbere na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi avuga ko yari agiye kuzizwa gutabara abari baravanwe mu byabo n’intambara, bashakwaga kwicwa n’interahamwe i Nyagatare.

Uwo mugabo w’imyaka 69 y’amavuko, uvuga ko yavuye mu Rwanda ahunze, yatanze ubuhamya ku ruhande rwa Bucyibaruta Laurent uri kuburanira mu Bufaransa ku byaha bya jenoside akekwaho.

Muri ubwo buhamya yatanze mu cyumweru gishize avuga ko azi Bucyibaruta kuva mu 1980 i Kibungo, aho yagiye gukorera i kuva mu 1986, kandi ngo banajyaga bahurira mu bijyanye n’iperereza yari ashinzwe. Yongeraho ko mu 1994 babanye ku Gikongoro hagati ya Gicurasi na Nyakanga mu gihe yari perefe naho we ashinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryari ryarimukiye ku Kigeme.

Avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal yagize ubwoba yumva ko rigiye guteza ibibazo bikomeye kuko ngo n’ubundi hari ibyari bisanzwe bihari.

Ati “Ni nako byagenze kuko nahise mbona interahamwe mu makamyo ziza kwica abantu bari bahungiye i Nyagatare bageraga nko ku bihumbi 30. Narwanye na bo ndabirukana baragenda ariko nyine aho bagendaga banyura mu maparuwasi hirya no hino bagendaga bica abantu.”

Avuga ko aho i Nyagatare hari abantu bari barahunze imvururu zagendaga zituruka ku mashyaka mesnhi yari yaramaze kuvuka , abo bantu rero bari barahungiye ahantu hari abasirikare ba MINUAR aho i Nyagatare.

Ati “Interahamwe zaje kwica abantu bari mu ishuri rya EAV Nyagatare ndabirukana, izo nterahamwe zari zivuye za Murambi kwa ba Gatete. ubwo ikibazo nari mfite kwari uguhangana n’interahamwe ku ruhande rumwe ariko ku rundi mpanganye na FPR ku rugamba.”

Yungamo ko byamugizeho ingaruka.

Ati “Tariki 17 Mata 1994 banjyanye mu ishuri rikuru rya gisirikare(Ecole Superieure Militaire-ESM) nka directeur (umuyobozi) ushinzwe amasomo nkakeka ko byatewe nuko abantu batishimiye ko nabujije interahamwe kwica abantu mu Mutara ku rundi ruhande bakaba barashakaga no kunshyira ahantu ntakomeza gukurikirana ibyo interahamwe zakoraga.”

Gen Habyarimana avuga ko yagiye kuyobora iryo shuri ryavuye i Kigali baryimurira i Nyanza nyuma barijyana ku Gikongoro i Kigeme, kwimura ESM byatewe nuko imirwano yari ikomeye muri Kigali bakabona ko bitaba ari byo gufata ba officier (abasirikare bo hejuru) barenga 100 ngo ubagumishe ahantu hari imirwano.

Uwo mugabo uvuga ko ari mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko yinjiye mu ishuri rikuru rya gisrikare mu 1974. Mu 1980 ashingwa kuyobora batayo y’abaparakomando (bataillon para commando) yigiraga mu Ruhengeri ahamara imyaka ibiri kugera mu 1982 ajya kwihugura mu Bubirigi. Agaruyse ngo yagiye gukorera mu Bugesera ahigishirizwaga abasirikare bashobora kujya ku rugamba, icyo gihe ngo yari kapiteni.

Mu ntangiriro za 1986 yoherejwe i Kibungo ashinzwe iperereza rya gisirikare. Yavuye i Kibungo muri Kanama 1987 asubira mu Bubirigi kwiga hari abasirikare bajyaga muri Ecole de guerre mu Bubirigi, mu Bufaransa no muri USA. Avuga ko yasubiye mu Rwanda mu 1988. Mu Rwanda icyo gihe yagiye muri batayo para comando i Kanombe ahamara umwaka asubira mu Bubirigi kwiga umwaka umwe kugera mu 1990.

Nyuma yao ngo yaje gufatwa afungirwa kuba icyitso.

Ati “Nsubiye mu Rwanda nagiye mu ishuri rikuru rya gisirikare nyuma y’ukwezi kumwe gusa intambara iba irateye. Nyuma y’ukwezi kumwe turwana bavuze ko abantu bageze mu Bubirigi ari ibyitso by’inkotanyi baramfunze mfunganwa n’abandi bantu 20, nafunganwe n’abasivili benshi . abafunzwe bari benshi bageraga nko ku bihumbi 10 bagenda bafungurwa gahoro gahoro mfungurwa muri Nyakanga 1991 nyuma y’uko urukiko rwa gisrikare rubona ko nta cyaha mfite ariko ntibansubije mu gisirikare ahubwo bangize diregiteri wa siporo muri ministeri ya siporo kuva mu kwakira 1991 kugera muri Werurwe 1994.”

Muri rusange ngo Bucyibaruta yari umuntu mwiza, Habyarimana akurikije uko amuzi, ku buryo ngo atakora jenoside.

Mu gihe yari mu gisirikare kandi ngo yahuriye mu Ruhengeri na Protais Zigiranyirazo wari musaza w’umugore wa Habyarimana, wabaye perefe mu Ruhengeri ari perefe udasanzwe kuko ngo  yari mu gatsiko k’abantu bikoreraga icyo bashatse, yari perefe ariko yasaga nk’aho ari minisitiri.

Ati “Nasubiye mu gisirikare mu ntangiriro za Mata 1994 mu Mutara nabwo nari nshinzwe iperereza rya gisirikare. Hari hashize imyaka itatu ntakora ibya gisrikare sinifuzaga no gusubiramo.

Avuga ko Zigiranyirazo yamutotezaga cyane mu gisirikare agatuma anafungwa. Nyuma nibwo yaje kwimurirwa i Kigeme ari naho yaje kongera guhurira na Bucyibaruta mu gihe cya jenoside.

Mu mvugo ze, Gen Habyarimana ntiyemera jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uko indege ya Habyarimana yaba yarahanuwe n’agatsiko k’abahutu bari mu butegetsi bwe.

Irindi totezwa ngo yakorewe ni mu gihe we n’abasirikare babanaga i Kigeme basinyaga ku nyandiko basohora itangazo basaba ko ubwicanyi buhagarara. Icyo gihe guverinoma yari igeze ku Gisenyi ihunga yavuze ko ari  ibyitso bishaka gukorana n’inkotanyi.

Nyuma y’iminsi mike ngo yarahunze ajya i Bukavu, ahamara iminsi 10 arahava kuko yabonaga bazahamwicira, nyuma rero afata icyemezo cyo gusubira mu Rwanda tariki 27 Nyakanga, ngo yinjira mu ngabo z’u Rwanda ariko atagira ishyaka abarizwamo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *