Gicumbi: Imitsindire y’abize kuri Gaseke TVET School itanga ubutumwa ku bagikerensa imyuga n’ubumenyingiro

Irakoze Belyse wo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi wigaga muri Saint Laurent Gaseke TVET School ryo mu karere ka Gicumbi yatsinze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye n’amanota 56 kuri 60 mu mwaka w’uburezi 2020-2021.

Uwo mukobwa w’ imyaka 19 uvuka aho yita mu cyaro avuga ko yagize ayo manota yatumye aba uwa mbere mu kigo mu bize amashanyarazi muri uwo mwaka abikesha kwiha intego no kwerekana ko amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro afite agaciro. Ubu afite intego yo kuzaba injiniyeri ukomeye uzana impinduka mu Rwanda. Ni urugendo yatangiye kuko ubu yiga muri IPRC Kigali mu ishami rya electrical technology engineering.

Mugenzi we Irabizi David w’imyaka 20, na we yagize amanota 56 kuri 60, na we yiga muri IPRC Kigali afite intego yo gukomeza kwiga agakora ubushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite mu bijyanye n’amashanyarazi.

Aba banyeshuri bari mu bagera ku 100 barangije muri iryo shuri mu mwaka 2019 na 2020-2021, by’umwihariko abarangije mu 2021 batsinze ku mpuzandengo y’amanota 44,07 kuri 60 mu kizamini cya leta. Bavuga ko ubumenyi bavanye muri icyo kigo n’ubu bubafasha gutsinda neza mu ishuri rikuru bigamo.

Aba banyeshuri bize amasomo y’ubumenyingiro hambere yafatwaga nk’ay’ abananiwe andi masomo yose, bakayajyamo bya mbuze uko ngira, noneho abakobwa bayigamo bagafatwa nk’ibyomanzi byananiwe byose.

Kuri Irakoze ngo ibyo si ukuri, kuko ngo yagiye kwiga ayo masomo ayakunze. Ati “Imbogamizi nahuraga nazo ni mu gihe cyo gukora imenyereza (stage) abantu bambwiraga ko ntacyo nashobora, nta mukobwa ukanika, nkabereka ko mbizi, bakambwira ngo bizaza.”

Avuga ko we yaharaniraga intego ye, ati ”
Icyatumye mbigeraho ni ugukorera ku ntego, nkiha amanota ngomba kugira naramuka ntayagize kandi nabaye uwa mbere nkumva ndababaye kuko ntesheje umuhigo wanjye, bigatuma ubutaha nkora cyane.”

Umusaruro w’aba banyeshuri ushimwa cyane n’umuyobozi w’iri shuri Nshimiyimana Alexis uvuga ko ntawe ukwiye gusuzugura amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko ngo ashingiye kuri politiki ya leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bityo ngo ayo mashuri akaba afite akamaro cyane.

Yungamo ko bagera ku musaruro mwiza kubera ko haba habayeho gukora cyane hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’abafatanyabikorwa baryo, abarezi, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi.

Nshimiyimana avuga ko ntawe ukwiye kuvuga ko ayo masomo yigwa n’abadashobora ibindi, ahubwo ko ari amasomo agezweho anatanga akazi, dore ko ngo abanyarwanda babibonye kare bakavuga ko umwana w’umufundi ashobora kubwirirwa ariko ntaburare.

Ku bijyanye n’abavuga ko atari amasomo y’abakobwa, Nshimiyimana avuga ko ntaho bihuriye kuko hari n’abakobwa bayatsinda kurusha abahungu.

Igisonga cy’Umwepisikopi wa Byumba, Musenyeri Alfred Rutagengwa avuga ko umusaruro w’abo banyeshuri udaturuka ku busa.

Agira ati “Ni umunsi wo guhabwa impamyabushobozi ni umunsi wo kwerekana ko igikorwa cy’uburezi gikwiye kubahwa, guhabwa umwanya ndetse n’agaciro.

Yungamo ati” Iyo urera , urerwa bumvishe agaciro k’icyo gikorwa buri wese aritanga kugirango wa musaruro ushobore kuboneka. Turabashima, bivuge ko dushima ibikorerwa hano.”

Avuga ko Diyosezi izategura igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi mu kugira amanota meza ariko binajyana n’imyitwarire myiza kuko ari umusingi wa byose.

Ku ruhande rw’akarere ka Gicumbi, Umunyamabanga w’Umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias ahereye ku mvugo ya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo wavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye ishobora guhindura Isi, ashima abitanga ngo iryo shuri ritange umusaruro uhaboneka, uzaabagirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), igaragaza ko nibura 60% by’abanyeshuri barangiza kaminuza mu myuga n’ubumenyi ngiro badashobora kurenza amezi atandatu batarabona imirimo, hakaba harimo n’abayihangira bagakoresha bagenzi babo.

Saint Laurent TVET School ryashinzwe nu mwaka wa 2016 ritangirana abiga amashanyarazi, ariko ubu haje n’andi mashami abiri arimo iryigisha gukora porogaramu za mudasobwa (Software Development) ndetse n’iryigisha ibijyanye na elegitoronike (Electrical and Electronic). Icyo gihe ryigagamo abanyeshuri bakabaka 60 ubu rifite 259.

 

 

Nshimiyimana Alexis, Umuyobozi wa Saint Laurent Gaseke TVET School aganiriza abanyamaBasketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino ibiri ya gicuti mu Misiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *