Urubyiruko rurasaba koroherezwa mu kubona igishoro

Yanditswe na Deus Ntakirutimana

Urubyiruko rurasaba kunganirwa mu bijyanye no kubona igishoro cyo kwihangira imirimo, rugasaba abahanga imirimo kuruzirikana by’umwihariko.

Muri Nyakanga 2021, Sena y’u Rwanda yavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye.

Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo.

Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020.

Umuhire yakomeje avuga ko ikigereranyo cy’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi cyari kuri 67.7% mu 2016. Iri janisha ryaraguye rigera kuri 64.9% na 59.6% mu 2018 na 2019. Ni mu gihe gahunda ya leta ni iyo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1.5 hagati ya 2017 na 2024. Mu myaka ine ishize hahanzwe imirimo irenga 778,136 irimo 658,630 ku rubyiruko, Umuhire akaba yaravuze ko nubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri imbogamizi.

Urubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rwo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ruvuga ko rwugarijwe n’ibyo bibazo nkuko byemezwa na Jean Luc Gasangwa, uyobora urwo rubyiruko.

Ati ” Ikibazo icya mbere ni ubushomeri no kubona inguzanyo ku buryo bworoshye.”

Avuga ko baganiriye n’urwo rubyiruko rugasaba ko BNR yakwegera banki by’umwihariko umurenge sacco ukagabanya igipimo cy’inguzanyo basanga kiri hejuru. Urwo rubyiruko ruvuga ko rushyize imbere imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga mu by’itumanaho nka bumwe mu buryo bwayobotswe na benshi busigaye butanga akazi kuri benshi, ariko bavuga ko ikibuga kigifunguye kuri benshi.

Asaba kandi abahanga akazi bashyiramo imbaraga kugirango urubyiruko rutabashije kukihangira rukabone.

Ati “Abahanga akazi bagombye kugahanga batekereza ku rubyiruko ruri hanze nk’icyiciro gifite ingufu ariko ginekeye n’ubushobozi bwo kucyunganira.

Asaba kandi ko urubyiruko rutasabwa uburambe mu gihe ruhabwa akazi, naho byaba ngombwa rukoroherezwa kubona ubwo burambe, kandi rwishyurwa.

Mucyeshimana Jeannine nawe avuga ko abagore bagorwa no kubona igishoro, bityo agasaba leta ko yabunganira, kuko umurimo wabo ufasha umuryango mu buryo bukomeye.

Ati” Leta n’abandi bafatanyabikorwa badufashije tukabona igishoro byadufasha kwiteza imbere, tukagira imiberey myiza.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ishyaka, umubitsi wungirije Mukansanga Denise, asanga abaturage kuri leta ari nk’umwana n’umubyeyi, bityo baba bakeneye kunganirwa ngo batere imbere.

Ati ” Ni politiki ikwiye, urugero nk’umuntu wo hasi ugitangira business y’ibihumbi 50 ntimuha icyizere ko ashobora kubona iby’ibanze nko kurya, kwambara, leta niba igasaba ngo nutangira iyo business urishyura ipatanti y’ibihumbi 40 , urubyiruko ndetse n’abagore bakwiye kunganirwa mu bijyanye na business

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *