Urubanza rwa Bucyibaruta: Mu batutsi bane bari hatuye ku Gikongoro harokotse umwe

I Murambi, ahari hahungiye abatutsi babarirwa mu bihumbi 40, harokotse abategera ku100, kuko bishwe barashwe n’abajandarume mu rukerera, abagerageje kwiruka bakicwa n’interahamwe zari zabagose.

Ubwo bwicanyi kandi bwakozwe n’i Kibeho, i Kaduha ku Cyanika, Kinyamakara n’ahandi, ubushinjacyaha mu rubanza rwa Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ruri kubera mu Bufaransa ku ruhare akurikiranweho muri jenoside yakorewe abatutsi, buyiheraho bwerekana ko abatutsi batatu muri bane bari batuye ku Gikongoro bishwe muri jenoside, bugashinja uruhare runini Bucyibaruta rusabira igifungo cya burundu.

Mu mpera z’iki cyumweru urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakomeje urubanza rwa Bucyibaruta, ubwo humvwaga Ubushinjacyaha.

Me Céline VIGUIER yibukije  urukiko ko ruri gucira urubanza Laurent Bucyibaruta umugabo wari ufite imyaka 50 mu gihe cya jenoside umugabo wari umukozi washimwaga imikorere umuntu wari nka perezida muri perefegitura ya Gikongoro.

Uwo munyamategeko agaruka ku bukana bwa jenoside yakorewe abatutsi muri Gikongoro, abwira inteko iburanisha ko abayigize iyo bagira ibyago byo kuba bari ku Gikongoro mu gihe cya jenoside, naho haba hararokotse mbarwa.

Agira ati:

Mugiye guca urubanza rurebana na jenoside yakorewe abatutsi muri Gikongoro aho umututsi umwe kuri bane ari we warokotse jenoside, ubwo bivuze ko iyo namwe ubwanyu muba abatutsi mukaba mwari ku Gikongoro mwari mufite ibyago bya 75% byo kwicwa nk’uko byagendekeye ibihumbi n’ibihumbi by’abatutsi i Kibeho, Murambi, Cyanika, Kaduha n’ahandi muri Gikongoro.

Yibutsa ko Bucyibaruta, umunyarwanda unafite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa ariko hari urundi rukiko rwwgombaga kumuburanisha ariko ntirumubone

Ati ” Ba nyakubahwa, byagenze bite ngo ubu mube murimo kuburanisha nyuma y’imyaka 28 urubanza rw’ibyaha bitakorewe ku butaka bw’u Bufaransa? impamvu nta yindi u Bufaransa bufite mu mategeko yabwo ububasha bwo gucira urubanza umuntu wese ukekwaho uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu ikindi muzi ko uyu mugabo wagombaga kuburanishwa na TPIR guhera mu kwezi kwa cumi na kumwe 1997 yibereye hano mu Bufaransa.

Mu kuburanisha uru rubanza u Bufaransa burakurikiza ibyakozwe n’ibindi bihugu byinshi byaburanishije abantu bagize uruhare mu byaha byibasira inyoko muntu bitakorewe ku butaka bwabyo,tubafitiye icyizere ko muzakurikiza ukuri mukubahiriza indahiro mwakoze mbere yo gutangira uru rubanza.”

Yungamo ko ubwunganizi bwa Bucyibaruta bwashatse kwerekana ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itigeze itegurwa bwitwaje ko ngo TPIR nta muntu numwe yigeze ihamya icyo cyaha, ariko akagira icyo asaba.

Ati “Ibyo si byo na gato. jenoside irategurwa nta jenoside ibaho mu buryo bw’impanuka kandi ubukana bwa jenoside yakorewe abatutsi bubereka neza ukuntu ubwicanyi bwakorwaga bwarateguwe neza mwarabibonye mu buhamya butandukanye twumvise mu bice binyuranye bya Gikongoro aho abatutsi batashoboraga gutarabuka ngo bahunge kubera ko habaga hashyizweho uburyo bwo kubakumira ngo badahunga.”

Me Sophie HAVARD avuga ko mu 1994 Gikongoro yari perefegitura irangwamo imisozi ikorerwaho cyane ubuhinzi kandi ituwe cyane nk’uko umushakashatsi Helene Dumas yabitangaje ku buryo, muri jenoside bitoroheraga abatutsi kwihisha kubera imiterere y’igihugu itatuma umuntu abona aho ahungira cyangwa aho yihisha, imiterere y’imisozi yaho yatumaga umuntu avumburwa ku buryo bworoshye.

Yungamo ati ” Nkuko Dumas yabitubwiye kandi jenoside ntiyabaye impanuka mu Rwanda ahubwo yabaye indunduro ya politiki yubatswe igihe kirekire kuva ku guhimba ko mu Rwanda hari amoko atatu atandukanye.”

Akomeza avuga ko ku Gikongoro hagaragaye kuva cyera gutegura jenoside. nubwo umuryango w’abibumbye utigeze ubyemeza. Mu 1963 hishwe abatutsi benshi mu buryo busa n’ubwa jenoside. Gusa ngi aho bitandukaniye nuko icyo gihe abatutsi babashije guhungira kuri paruwasi za Kibeho , Cyanika na Kaduha ntacyo babaye bitandukanye no mu 1994.

Me Havard ati “Ibi byashobotse kubera ko hakoreshejwe ubundi buryo butari bwarigeze bukoreshwa mu 1963 harimo nko kuvugira kuri RTLM ko abatutsi ari abanzi , ko bagomba kurimburwa hakanatangwa amalisiti y’abagomba kwicwa,  abicanyi kandi bakanabwirwa aho abatutsi bahungiye ari benshi kugirango babasange yo.”

Muri Kibungo, aho Bucyibaruta yayoboraga ngo naho abatutsi bakomeje guhohoterwa.

Ati “Ba nyakubahwa ndagirango mbibutse ko mbere yo kuba perefe ku Gikongoro Bucyibaruta yabanje kuba perefe muri perefegitura ya Kibungo. kuva tariki ya 1 ukwakira 1990 ubwo FPR yatangiraga intambara mu Rwanda abatutsi barafashwe barafungwa barahohoterwa ku buryo bwinshi bazira gusa ko ari abatutsi bitirirwa FPR.”.

Yungamo ko  i Kibungo naho byakozwe bamwe muri bo bakorerwa iyicwarubozo ku buryo hari n’abahasize ubuzima. Bucyibaruta wari perefe ngo ntacyo yakoze ngo iryo hohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu ryamaganwe.

Ibyo abigaragaza ngo byumvikane neza uko jenoside yakozwe muri Gikongoro. Jenoside yateguwe n’ubutegetsi kandi buyishyira mu bikorwa bwica abaturage babwo.

Mu gutegura ubwicanyi no kubushyira mu bikorwa ngo hari imvugo zihariye zakoreshwaga ngo zidakwiye kwibeshywaho na gato.

Ati “Bavugaga gukora bashaka kuvuga kwica, gutemera ibiti mu mizi bashaka kuvuga gutsemba , gusakuma urwiri no kurutwika bashaka kuvuga gukoranyiriza hamwe abatutsi no kubica nta kubabarira n’izindi. Mu gihugu hose ubwicanyi bwakozwe kimwe ikintu kigaragaza uburyo ari ibintu byari bizwi kandi byarateguwe mbere y’igihe.”

Ikindi yongeraho ngo ni uko kuba jenoside yarageze ku rwego  ruhanitse abantu bazi, ngo ni uko ubutegetsi bwayigiyemo n’imbaraga nyinshi bugatanga uburyo abicanyi bifashishije.

Ati ” Ba nyakubahwa jenoside ntabwo yatewe na gato n’umujinya abaturage bagize, ni ubushake bw’ubutegetsi bwashyizwe mu bikorwa uko bwakabaye, ubwo butegetsi Bucyibaruta akaba yarabukoreye kugeza buhirimye.”

Nyamagabe, kamwe mu turere tugize iyahoze ari Gikongoro, ahari uduce twa Murambi, Cyanika, Kaduha na Kinyamakara twiciwemo abatutsi benshi kurusha ahandi, iri ku mwanya wa kabiri mu kugira imiryango myinshi yazimye muri jenoside.

Mu gihugu hose habarurwa imiryango yazimye 15,593, abari bayigize bose hamwe babaruwe ni Abatutsi 68,871.

Akarere kabaruwemo imiryango yazimye kurusha ahandi ni Karongi kapfushije Abatutsi 13,371 bari bagize ingo 2,839. Gakurikirwa na Nyamagabe ndetse na Ruhango.

Nyamagabe yari muri Gikongoro ni iya kabiri mu kugira imiryango myinshi yazimye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *