Abana 71 bazunganirwa mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko

Abaturage bagiye gusobanurirwa amategeko banakemurirwe ibibazo bijyanye nayo, abana bafite imanza bazunganirwe.

Ibyo bizakorwa mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko kizatangira ku wa mbere tariki 22 Mutarama kugeza 26 Mutarama 2018.

Amwe mu mategeko afite aho ahuriye n’ubuzima bw’abaturage azibandwaho muri iki cyumweru cyose, abaturage basobanurirwa bakanakemurirwa ibibazo bafite bijyanye n’amategeko.

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubutabera yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, yababwiye ko hari ibibazo wasangaga abaturage bagaragaza ahanini biba bishingiye ku kudasobanukirwa n’amwe mu mategeko abagenga bityo ko iki cyumweru kigiye gutuma basobanurirwa ibijyanye n’amategeko ariko bakazibanda cyane ku mategeko afite aho ahurira n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko hari amategeko bazahuguraho abaturage kuko hari ubwo baba bafite ibibazo biba bishingiye ku mategeko.

Avuga ko bazahugurwa ku Itegeko rigenga abantu n’umuryango, irigenga imicungire y’Umutungo w’abashakanye, impano n’izungura, irikumira kandi rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’itegeko rirebana n’irangiza ry’Imanza.

Ati ” Iyo uhuguye umuntu ku kibazo cy’itegeko rimureba,…Iyo uhuguye umuntu afite ikibazo kireba ubutaka,ukamuhugura ku itegeko rireba Ubutaka, rwose uba ugize umusaruro ufatika cyane,…ariko usanze afite ikibazo kirebana n’ubutaka ukamwigisha ku itegeko rirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina atari cyo kibazo afite, usanga akenshi ugomba kongera ugasubiramo ariyo mpamvu tugira abakozi ku turere usanga bigisha abaturage.”

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti “Menya amategeko akurengera, uharanire uburenganzira bwawe”ari nayo mpamvu minisiteri y’ubutabera ivuga ko yahisemo iyo nsanganyamatsiko kugira ngo bigishe abaturage amategeko kandi nabo bagire uruhare mu burenganzira bagenerwa n’amategeko.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko nta munyarwanda wakwitwaza ko atamenye amategeko ngo ayahutaze ariyo mpamvu yashyizwemo imbaraga ngo muri iki cyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko abadasobanukiwe n’amwe muri yo bayigishwe.

Minisitiri Busingye ati “Turashaka ko abanyarwanda batangira kugira uruhare mu kumenya amategeko abarengera no guharanira uburenganzira bwabo.”

Ku rwego rw’igihugu iki cyumweru ku nshuro ya cyenda kikazatangirizwa mu karere ka Rutsiro,mu murenge wa Gihango,tariki 23/01/2018.

Uretse kwigisha abaturage ibirebana n’amategeko, hari kandi n’ibindi bikorwa bizibandwaho muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko harimo kunganira abana bafitanye ibibazo n’amategeko ngo kuburyo imanza zabo zihutishwa.

Abana bagera kuri 71 bakekwaho ibyaha bazahabwa ubwunganizi kandi ku buntu. Hari kandi no gusura amagereza abanyamategeko bakazumva ibibazo bigendanye n’amategeko imfungwa n’abagororwa bafite bigendanye n’amategeko maze bihabwe ibisubizo cyangwa se bihabwe umurongo wo gukemukiraho.

Gahunda y’itangwa ry’ubufasha mu mategeko yemejwe n’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 15/10/2014, yagennye uburyo bwo gutanga ubufasha mu mategeko ku byiciro bitandukanye by’abantu bikeneye kwitabwaho bigahabwa ubutabera bwihuse kandi nta kiguzi.

Kuva iyi gahunda itangijwe hamaze kuburanishwa imanza zigeze ku 1050 zireba abana,22 z’abagore batwite n’abari kumwe n’abana babo bato mu magereza,182 z’ibindi byiciro by’abantu bakuru byari bikeneye kwitabwaho kurusha ibindi,n’imanza za Gacaca zerekeye imitungo yangijwe n’iyasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka1994, hakaba hamaze kurangizwa izigera ku 39,678 byose biciye muri ibi byumweru byahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Mbarushimana Jean Paul