Leta yiyemeje guhagurukira abahindanya umwuga w’abagenagaciro bawiyitirira

Yabitangarije mu nama ihurije i Kigali abagenagaciro b’umwuga(IRPV) guhera ku wa kane, tariki ya 18 Mutarama 2018 izamara iminsi ibiri.

Musabyimana avuga ko abakora uyu mwuga bawiyitirira bakomeje gufatwa nk’abiba, akagira inama ababiyambaza kubireka kuko ngo igenagaciro ryabo nta gaciro rizagira imbere y’amategeko, ahubwo bazaba bariye abo barikoreye[babashutse].

Ubusanzwe abari muri uru rugaga bitwa ‘Abagenagaciro’ ni abantu bashinzwe guha agaciro imitungo itimukanwa (inzu n’amasambu), kugirango bene byo bakoreshe agaciro kabyo mu byemewe n’amategeko, nko guhabwa inguzanyo, kugurirwa n’ibindi nkuko bigaragara N°17/2010 ryo kuwa 12/05/2010 rigena imikorere y‟umwuga w‟igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda.

 

JPEG - 2.4 Mb
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba Jean Claude Musabyimana

Yatanze ubu butumwa nyuma yuko hagaragajwe ikibazo cy’abakiyitira uyu mwuga, bagamije kuwuhesha isura mbni, imdonke muri bo harimo abiyita abakomisiyoneri. Umuturage wafashijwe n’uwiyita umugenagaciro nyuma akavumbura ko yamubeshye, ngo usanga atongera kugirira uyu mwuga n’abawukora icyizere, bituma abawukora bose bagaragara mu maso ye nk’abatekamutwe.

JPEG - 2.8 Mb
Umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro Egide Gatsirombo
 
Umuyobozi w’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda,  Gatsirombo Egide yemeza ko bari kugana mu nzira nziza, bahangana n’abiyitirira uyu mwuga barimo abiyita abakomisiyoneri b’abagenagaciro.

Abakora uyu mwuga bemewe n’amategeko abasaba guhaguruka bakagarura isura yawo, ati “Nta muntu wemerewe gukora igenagaciro atari mu rugaga. Uwaba abikora ibyo byaba ari ubujura, byaba ari ukwiba. Ndumva twese dufite inshingano zo kubirwanya, kuko iryo genagaciro rikozwe n’umuntu utari mu rugaga mu mategeko nta n’agaciro riba rifite, abantu bose babyumve ».

Ku ruhande rw’abakora uyu mwuga bemewe n’amategeko babona hari intambwe yamaze guterwa. Urugero batanga ni ibibazo by’akajagari byavugwagamo byagabanutse, kuva uru rugaga rwajyaho. Minani Mark  umwe mu baganiriye n’itangazamakuru avuga ko hari abakiriho bakiyita abakomisiyoneri b’ababagenagaciro, akaba aburira abaturage kutabaha agaciro kuko ngo ntabo bagira.

Urugaga rw’abagenagaciro b’umwuga mu Rwanda rwatangiye mu mwaka wa 2010, kugeza ubu rukaba rubarizwamo abagenagaciro banditse 138, aba akaba aribo bemewe n’amategeko bakorera ku butaka bw’u Rwanda bafite n’ibibaranga, abadafite ibibaranga bakaba batagomba gukora aka kazi. Gusa ngo uru rugaga ruzakomeza kwagura amarembo rwakira abanyamuryango bashya.

Ukora uyu mwuga agomba kuba afite impamyabumenyi nibura y‟icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu birebana n’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa, ubwubatsi, ubutaka cyangwa cyangwa indi mpamyabushobozi igaragaza ubumenyi buhagije mu igenagaciro.

Agomba kuba atarakatiwe igifungo kirengeje amezi atandatu; kuba atarigeze yirukanwa mu bakora
umwuga w’igenagaciro haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga; kuba atari mu gihombo.
Zimwe mu nshingano z’abari mu rugaga zirimo gusuzuma no gushakira ibisubizo ibibazo byose birebana n’imyitwarire y’abakora umwuga w‟igenagaciro; guhana amakuru ku birebana  n’umwuga w‟abagenagaciro ku guteza imbere umwuga w’igenagaciro, gutegura amabwiriza n’ibigenderwaho mu mwuga w’igenagaciro ku mutungo