Sudani: Utavuga rumwe na leta ntazasinzira adahiritse ku butegetsi perezida Omar al-Bashir

Sadiq al-Mahdi, wabaye kuva kera mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudani, yahamagariye abaturage ‘guhaguruka bakarwanya ubutegetsi’.

Mahdi, uyobora ishyaka Umma Patry, yavuze ko abashinzwe  umutekano bamubujije gufasha abandi mu myiigaragambyo , ariko rero ntiyatawe muri yombi nkuko byakekwaga mbere.

Ariko hari u\ndi mukuru w’ishyaka rigendera ku bitekerezo by’aba Komuniste, Mokhtar al-Khatib wafashwe uwo munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,  Mahdi yavuze ko ubutegetsi bwongeye kuzamba mu buryo butari bwarabayeho mbere.

Avuga ko bwabangiye inzira izo ari zo zose z’ibiganiro none ‘igisigaye ni ukubukubita hasi, Imana ibishatse’ nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Mahdi yavuze ko imyigaragambyo izokomeza, asaba ingabo na polisi kutabafata.

Yasabye n’imitwe yitwaje intwaro idacana uwaka n’ubutegetsi guhagarika intambara bakifatanya n’abari mu myigaragambyo.

Muri iki gihugu, igiciro cy’umugati n’ibindi biribwa byaruriye cyane, kuva aho ingano zitangiriye kugura menshi.