Abakobwa bahize abahungu mu gutsinda mu bizamini bya leta byatangajwe

Umubare w’abakobwa batsinze ibizamini by’amashuri abanza n’icyiciro rusange wahize uw’abahungu bakoranye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2017.

Mu manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018, yagaragaje ko abakobwa bahize abahungu.

Agira ati “Imitsindire muri rusange yazamutse ugereranyije na 2016, mu mashuri abanza batsinze ku kigero 86,3% mu cyiciro rusange ku kigero cya 89.9%. Abakobwa bakoze  bangana na55.1% ugereranyije n’abahungu bari 44.9%. umubare w’abatsinze munini ni abakobwa bangana na 55% ugeraranyije n’abahungu  44.5% by’abahungu batsinze muri rusange.”

Mu mashuri abanza abahungu nibo bagaragaye mu batsinze neza amasomo yose muri rusange, mu cyiciro rusange ni abakobwa.

Ku bijyanye n’abakobwa kandi ngo bagiye batsinda n’amasomo ya siyansi wasangaga mu bihe byashize batitabira kwiga.

Abanyeshuri kandi bakomoka mu bice by’ibyaro ngo baje mu ba mbere, ku buryo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro.