Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba(ejaculation précoce)?

Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo 1 muri 3 ahura n’ikibazo cyo kurangiza vuba. Tuvugako umugabo afite ikibazo cyo kurangiza vuba iyo atabasha kugenzura gusohora kwe bityo agasohora hashije igihe gito cyane atangiye imibonano mpuzabitsina cyangwa se ataranayitangira. Icyo gihe umugabo aba asohora atarinjira neza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi bituma abashakanye batishimira iki gikorwa kandi bikaba intandari y’ibibazo mu miryango.
 
Ikibazo cyo kurangiza vuba giterwa n’ibibazo by’imitekerereze n’iby’umubiri. Bimwe mu bibazo by’imitekerereze twavuga nko kwigunga, gufatwa kungufu, gutekereza cyane ku kibazo cyo kurangiza vuba, umunaniro, ibiyobyabwenge, ibibazo byo kudashyukwa ndetse n’ibibazo mu mibanire y’abashakanye. Naho bimwe mu bibazo by’umubiri byobyo twavuga nk’ibibazo mu ngano z’imisemburo, ifumbi mu myanya myibarukiro ndetse n’ ibibazo bya prostate, nkuko ikinyamakuru Tantine kibitangaza.
 
Si urw’umwe
 
Rero ibibazo by’imitekerereze n’umubiri bigira ingaruka cyane mu kibazo cyo kurangiza vuba kw’abagabo. Nubwo abagabo benshi baterwa isoni no kubivuga, kurangiza vuba ni ibintu bibaho kenshi cyane. Nkuko twabibonye tugitangira iyi nkuru hafi kimwe cya gatatu cy’abagabo bose ku isi bahura niki kibazo. Hari igihe rero umuntu ahura n’ikibazo akibwira ko ariwe ahari wa mbere ukigize ndetse akanatekereza ko n’umuti w’iki kibazo wihariwe kuri we gusa. Si uko biri rwose.
Iby’imikorere y’umubiri birigwa
 
Uyu munsi uba ufite inshuti maze ejo mwahura ukumva asigaye agusobanurira iby’imiti ivura indwara zose cyane cyane izo gutera akabariro! Hari ibiganiro bikunze guca ku maradiyo mu gicuku cyane bivuga cyane ku buzima bw’imyororokere ndetse no kubaka ingo. Inama isumba izindi ni ukubyirinda. Ati kubera iki? Ibyo biganiro bisobanura imiterere n’imikorere y’umubiri bitisunze science. Ni ibiganiro rwose bishingiye ku bihuha, amarangamutima n’inyungu. Nyumvira bimwe mu byo bavuga; “Kwikinisha bitera ubugumba”, “Kwikinisha bishobora gutuma umuntu apfa”, “Iyo utaciye imyeyo kubyara birakugora”. Koko? Muri iki kinyejana kweli?
Ese wari uziko umuganga yiga imyaka irenga 18 akiga umubiri w’umuntu? Ese ko ibigo nderabuzima, ibitaro na Clinique biri hose kuki mutabegera aho kujya mu bantu bapapira?
 
Ese kwa muganga bakora iki ku kibazo cyo kurangiza vuba?
 
Nubwo nta muti uhari uvura burundu ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo, hari ubufasha kwa muganga baha abagabo bafite iki kibazo. Uburyo bwo kuvura ikibazo cyo kurangizwa vuba ku bagabo bugizwe n’ibice bitatu (3); Kugirwa inama mu mitekerereze, imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’imyitozo abashakanye bakora kugirango bongere igihe cy’imibonano mpuzabitsina.
 
Uko ngiye kubabwira bavura ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo ni uburyo mpuzamahanga bushingiye kuri Science kandi bukoreshwa ku isi yose. Apana ibintu byo gufindafinda!
 
a) Kugirwa inama mu mitekerereze (Counseling)
 
Nkuko twabibonye haruguru, ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo rimwe na rimwe giterwa n’ibibazo byo mu mitekerereze ya muntu. Burya rero kwa muganga haba ubwoko bwinshi bw’abaganga; hari abavura indwara z’abana, abavura indwara zo mu mubiri, ababaga, abavura indwara zo mu mutwe, … Iyo ufite iki kibazo rero ushobora kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe maze bakagufasha. Kugirwa inama mu mitekerereze rwose ni ikinti k’ingenzi mu kuvura abagabo barangiza vuba.
 
b) Imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
 
Ubusanzwe ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo kirikiza. Iyo kitikijije wegera muganga ukugira inama ndetse ukanakora imyitozo turavuga mu gika gikurikiyeho. Iyo ibi byombi bidakunze nibwo wafata icyemezo cyo gukoresha imiti. Dore imiti ushobora gukoresha:
 
1. Antidepressant: Iyi ni imiti ubusanzwe ikoreshwa mu kuvura ubwingunge. Iyi miti ariko ishobora no gukoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kurangiza vuba. Muri iyi miti twavuga nka Clomipramine, paxil, … Iyi miti ikoreshwa kuberako zimwe mu ngaruka zayo ari ugutinza gusohora. Umuti witwa Tramadol ukoreshwa mu bitaro mu kuvura ububabare, nawo ushobora gutiza igihe cyo gusohora.
 
2. Hari ubwoko bw’amavuta nabwo bushobora gukoreshwa mu kuvura abagabo barangiza vuba. Aya mavuta aba arimo ubwoko bw’ikinya kitwa lidocaine. Ubusanzwe aya mavuta asigwa abantu batinya urushinge kuko atuma batumva. Iyo rero umuntu ayasize ku gitsina cye bigabanya kumva maze agasohora bitinze.
 
c) Imyitozo yongera igihe cy’imibonano mpuzabitsina
 
Nkuko twakomeje kugenda tubivuga hari imwe mu myitozo cyangwa se technique abashakanye bashobora gukoresha maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru turababwira technique ebyiri rwose abashakanye bakorera mu rugo maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gukoresha agakingirizo nabyo kandi buriya birafasha. Iyo umuntu akoresha agakingirizo ntiyumva cyane umubiri w’uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma arangiza atinze.
 
1. Technique 1: The Start and End
 
Ubu ni uburyo bworoshye kandi bumenyerewe. Umugabo cyangwa se umugore ahagarika imibonano mpuzabitsina igihe yumva yari agiye gusohora (ariko atarasohora) amasegonda 30-60. Iyo yumvise gusohora bitakibaye, barongera bagasubukura imibonano mpuzabitsina. Ukomeza usubiramo inshuri 4 kugera kuri 5.
 
2. Technique 2: Squeeze Technique
 
Squeeze technique ni ugukanda igitsina cy’umugabo aho umutwe w’igitsina utereye. Ibi bikorwa iyo umugabo yumva agiye gusohora kandi bigakorwa amasegonda 30. Ibi bihagarika gusohora. Mushobora gusubiramo ibi inshuro zigera kuri 5 mbere yuko noneho mureka umugabo akarangiza.