Mugisha Nsengiyumva Frank na Karenzi Manzi bahize abandi mu gutsinda mu mashuri abanza n’icyiciro rusange

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icy’iciro rusange mu mwaka w’2017. Ababaye aba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Mugisha Nsengiyumva Frank mu mashuri abanza ukomoka mu karere ka Muhanga na  Karenzi Manzi mu cyiciro rusange ukomoka mu karere ka Gasabo. Aya manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Aya manota yatangajwe  ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2017.

Mugisha Nsengiyumva Frank yiga mu ishuri ribanza rya Saint Andre i Gitarama , mu karere ka Muhanga, riherereye kuri kiliziya ya paruwasi Gitarama.

Munyakazi yakomeje avuga ko umubare w’abakobwa waruse uw’abahungu mu byiciro bitandukanye, bitewe n’ubushake bwa leta y’u Rwanda ibakangurira kugana ishuri, yanabafashije kwiga bikaba uburenganzira aho kubihitirwamo n’abayobozi runaka.

Ku bijyanye n’abatarakoze ibi bizamini kandi bariyandishikije kuri lisiti y’abazakora ibizamini bangana na 3% , abenshi ni abo mu mashuri abanza bangana na 2%. Munyakazi avuga ko uwo mubare ari munini ariko ngo biterwa n’uburwayi, n’abagira izindi mpanuka zituma badakora ibizamini ngo barangize, kwimuka kw’ababyeyi n’ibindi.Mu cyiciro rusange abatarakoze ibizamini bangana na 1%

 

 

Inkuru irambuye mu kanya