Ku wa 9 Werurwe 2026, ku biro by’Akarere ka Karongi habereye amatora ya komite nyobozi y’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Akarere ka Karongi, ahaotowe Ntwari Janvier ku mwanya wa Perezida w’urwo rugaga, ku mwanya wa visi Perezida wa mbere hatowe Gahizi Aimee,visi Perezida wa kabiri hatorwa Kayitesi Marie Claudine, ahanatowe kandi komite nkemurampaka igizwe n’abantu barindwi.
Mu ijambo yagejeje ku bari bamaze kumutora, Ntwari Janvier yagize ati
“Ndabanza kubashimira icyizere mwatugiriye njye n’abagenzi banjye mu maze gutora. Tuje gukomereza aho bagenzi bacu dusimbuye bari bagereje mu guteza imbere urugaga rw’abikorera muri aka Karere.Turashimira n’ubuyobozi bw’akarere ubufatanye bwiza bufitanye n’abikorera,n atwe tuzakorana umurava turangwe n’ukuri no gukorera hamwe ibyakozwe twongereho n’ibindi byinshi.”
Yungamo ati “Tugiye kumenyekanisha akarere kacu nk’akarere k’ubukerarugendo abashoramari bakagane ari benshi babyaze umusaruro ibyiza nyaburanga birimo ikiyayaga cya Kivu n’uturwa tukirimo,duteza imbere n’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa n’ibindi bikorwa binyuranye.”
Urimubenshi Aimabre umwe mu bikorera wari witabiriye amatora we yagize ati “Icyo twifuza kubo tumaze gutora badukorera ubuvugizi hagakorwa imihanda igera ku kiyaga cya Kivu kuva mu Murenge wa Gishyita, Mubuga, Bwishyura na Rubengera kugira ngo abashoramari bashaka kuhashora imari bage bahagera biboroheye, ikindi natwe tuzakomeza guharanira ko umujyi wacu wubakwamo inzu zigezweho ukaba umujyi buri wese yifuza guturamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald yashimiye komite icyuye igihe agira ati “Tubashimiye ibyo mwagezeho muri manda y’imyaka ibiri mwari mumaze muyobora uru rugaga n’ubufatanye mwatugaragarije nk’ubuyobozi. Twijeje ubufatanye komite nshya, tuyisaba guharanira ko muri aka Karere haba urujya n’uruza rw’abantu benshi duharanira ko umujyi wacu waturwa cyane, ukubakwamo amazu meza agezweho,Kandi ukabyazwa umusaruro haherewe ku bwiza nyaburanga buboneka mu Karere kacu.