Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahanishije igihano cy’imyaka 14 Muhayimana Claude waburanaga ubujurire, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’aho yari atuye batangaje uko bakiriye iby’uru rubanza n’igihano yakatiwe.
Mu Kuboza 2021, Urukiko rwa rubanda muri iki gihugu rwari rwakatiye Muhayimana igihano cy’igifungo cy’imyaka 14, rumuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyoko muntu.
Mu gushaka kumenya uko abatuye Akarere ka Karongi muri Perefegitura yahoze ari Kibuye, The Source Post yaganiriye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza uko bakiriye igihano yakatiwe.
Kampire Rosine yagize ati: “Muhayimana Claude yagize uruhare runini muri Jenoside, aho yatwaraga interahamwe mu modoka zikajya kwica Abatutsi bari barahungiye i Nyamishaba no mu misozi ya Gitwa na Karongi ndetse no mu Bisesero. Ahubwo imyaka yahawe ku bwanjye ndumva ari mikeya, ariko icyangombwa nuko yahamwe n’ibyaha yakoze.”
Gasirabo na we yanyuzwe nuko Muhayimana yahamwe n’ibyaha yari akurikiranweho.
Ati “Twishimiye ko tubonye ubutabera. Twari dufite impungenge ko azagirwa umwere, ariko urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa rwarashishoje rwose rutumye turuhuka mu mutima. Akimara kujurira mu rukiko rwabanje agafungurwa nyuma y’imyaka ibiri numvaga ko birangiye, ariko tubonye ubutabera kuba yahamwe n’ibyaha bitumye twumva turuhutse. “
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Ngarambe Vedaste asanga hari intambwe itewe ku bijyanye n’urubanza rwa Muhayimana.
Agira ati: “Muhayimana Claude ni ruharwa kubera uruhare yagize muri Jenoside haba kuri stade Gatwaro kuri Paruwasi Gatolika Saint Pierre ku Kibuye no kuri Home St Jean no mu misozi ya Gitwa, Karongi, Bisesero n’i Nyamishaba, aho hose Muhayimana yabaga ari mu bitero byazaga kwica Abatutsi. Icyo twishimira ni ubutabera twahawe nyuma y’imyaka 31. Gusa kuri twe imyaka 14 yakatiwe twumva ari mikeya, ukurikije ibyo yakoze, ariko ntacyo bidutwaye cyane icy’ingenzi ni ukuba yahamijwe ibyaha ubutabera bukaboneka.”
Muhayimana Claude yavukiye i Gitesi ubu ni mu karere ka Karongi, Jenoside yabaye ari umushoferi wa Guest House Kibuye. Abamushinja batanze ubuhamya ko imodoka yatwaraga y’iyo guest house ari yo yatwaragamo abajyaga gukora Jenoside.
Muhayimana yahungiye mu Bufaransa, mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.
Mu 2015 yararekuwe asubira aho yari atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.
Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa. Nyuma rwarabaye akatirwa igihano cy’imyaka 14 yongeye guhanishwa n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
Gashonga Jean Claude