Ikigo cy’imari iciritse cyashinzwe na Kiriziya Gatorika y’u Rwanda (Réseau Interdiocésain de Microfinance)- RIM cyatangije gahunda nshya yiswe KWIHAZA, ifasha abakiriya bayo kubona inguzanyo ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi ku nyungu ntoya.
Ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2026, RIM yamenyekanishije iki gikorwa mu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, mu rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri RIM, Bwana Habiyaremye Osward Cyuma yavuze impamvu bateguye iyi gahunda, avuga ko igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda kigizwe n’abahinzi ndetse n’aborozi bityo ko babatekerejeho.
Ati “Twaje gutangiriza iki kigorwa mu Ntara y’Iburegerazuba by’umwihariko muri uyu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, kubera hakorerewa ubuhinzi bunyuranye hakaba hari n’ikiyaga cya Kivu gifasha abaturage kubona umusaruro ugiturukamo.”

Yakomeje avuga ko RIM ari ikigo cya Kiliziya Gatorika cyashinzwe kigamije gufasha abaturage kubona inguzanyo ibafasha gukemura ibibazo binyuranye by’amikoro make, nyuma y’ingaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abenshi yabasize mu bukene nta buryo bafite bwabafasha kwikura muri ibyo bibazo.
Yungamo ati “Ubu rero hari agashya RIM yashyizeho kitwa KWIHAZA hagamijwe gutangwa inguzanyo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi. Iyi gahunda ifasha kubona inguzanyo ku nyungu ntoya ya 12% niba ufite umushinga muto uciriritse cyangwa muri Koperative. Inguzanyo zigenewe abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibijyanye na avoka, amatunda, inyanya n’Ibitunguru. Hatangwa inguzanyo kandi ku borozi b’amafi, abarobyi n’abakora ibiryo by’amafi.”
Asaba abari muri ibi byiciro, kwihutira gusaba iyi nguzanyo. Ati “Turashishikariza rero abaturage kwagura ubuhinzi n’ubworozi ku inguzanyo ihendutse binyuze muri iyi gahunda ya KWIHAZA.”

Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga baravuga ko basubijwe bakaba bagiye kwagura ibikorwa byabo bikura mu bukene.
Ndayizeye Samuel wo mu Murenge wa Boneza yagize ati “Nishimiye iki gikorwa cyane gitangiriye mu Murenge wacu wa Boneza. Nkora akazi k’ubuhinzi ubu ngiye kwaka inguzanyo nagure ibikorwa byanjye dore ko inyungu ku nguzanyo numvise ari ntoya, kuko batubwiye ko ugujije ibihumbi ijana yishyura ibihumbi 102, ni ukuvuga 12% gusa mu mwaka.”
Yungamo ko yifuza ko iyi gahunda yagera no ku rubyiruko rukayitabira, byaba nangombwa inyungu ikaba yakomeza kugabanywa.
Ati “Nyuzwe n’igikorwa cyiza RIM idukoreye cyo kudutekerezaho nk’abahinzi ndetse n’aborozi b’amafi.”

Mukeshimana Martine yavuze ko bishimiye ko RIM yabatekerejeho ibagenera inguzanyo ku nyungu ntoya. Ati “Hano dufite ikiyaga cya Kivu ducuruza amafi, aba yarobwemo kandi murabibona namwe ko dukora n’ubuhinzi bunyuranye burimo n’ibizibandwaho mu guhabwa inguzanyo birimo avoka, inyanya, amatunda n’ibindi. Dushimiye RIM rero kudutekerezaho mukomeze mutube hafi turusheho kwiteza imbere.”

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ishoramari no guteza imbere umirimo, Ndayishimiye Melani wari uhagarariye ubuyobozi bw’aka Karere muri iki gikorwa asanga iyi gahunda igamije gufasha Leta mu kuvana mu bukene abaturage bayo.
Ati “Turashimira RIM yaje kudufasha binyuze muri iyi gahunda yo Kwihaza, izafasha abaturage bacu bakora ubuhinzi n’ubworozi. Guhitamo gutangiriza uyu mushinga mu Karere kacu bivuze icyo bivuze kubera ko duturiye ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi, umusaruro uvuyemo ugacuruzwa hirya no hino mu gihugu, bityo rero byari bigoye gufasha ababikora kubona inguzanyo ku nyungu ntoya, none izabafasha kwagura ibikorwa byabo.”

Yungamo ati “Si abo gusa kuko hano hanakorerwa ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, mwabyumvise ibyo bazibandaho mu gutanga inguzanyo harimo avoka, inyanya n’amatunda. Abo nabo inguzanyo izatuma ibikorwa byabo babyitaho neza kugirango babone umusaruro uhagije uzabafasha kwihaza no gusagurira amasoko. Murabizi akarere kacu kari mu kakirangwamo igwingira tukaba turi kurwana nabyo kugirango ricike bururundu. Uyu mushinga rero ni kimwe mu bisubizo byo guhangana n’icyo kibazo.Turashishikariza rero abaturage kwitabira iyi gahunda RIM ibazaniye kugirango bazamure ibikorwa byabo biteze imbere bityo nabo bagire uruhare mu kurwanya iryo gwingira.

Intego y’iyi gahunda ni gana RIM iguhe inguzanyo ya KWIHAZA ugere ku nzozi zawe. RIM- Réseau Interdiocésain de Microfinance, ni ikigo cy’imari iciritse cyashinzwe na Kiriziya Gatolika y’u Rwanda ku wa 6 Gicurasi 2004.
Gashonga Jean Claude