Leta y’u Rwanda irizeza abanyarwanda ko mu myaka ine ikibazo cy’abakozi bo kwa muganga bakeya kizaba cyakemutse, bitewe n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zirimo kongera umubare w’abiga ibijyanye n’ubuvuzi.
Zimwe muri izo gahunda zatangaijwe n’u Rwanda zirimo iyo gukuba kane mu myaka ine (4×4) umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima, yatumye umubare w’abinjira mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza wiyongera bagera ku 8500 bavuye ku 1500 ku mwaka.
Iyi gahunda yatangiye mu 2023 nyuma y’uko hari hashize igihe hagaragara icyuho cy’abaforomo n’ababyaza cyaturutse ikurwaho ry’ishuri ry’abaforomo.
Dr. Menelas Nkeshimana, umukozi wo muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga, aherutse gusura Kaminuza ya Kibogora Polytechnic hamwe mu higira abanyeshuri ba 4X4 ishami rya Rusizi, ubwo yari yitabiriye ibirori by’ imyaka 40 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rimaze rikorera mu Rwanda. UNICEF ni umuterankuga wa gahunda ya Kane kuri Kane, ni nawe wishyurira abiga muri iyi gahunda.

Abari muri gahunda yo kongera umubare w’abiga ibijyanye n’ubuvuzi bavuga ko ari amahirwe bagize, kandi biteguye gutanga umusanzu wabo.
Akimana Anathalie wiga muri Kibogora Polytechnic mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’ububyaza, ku nkunga ya Kane kuri Jane yavuze ko mu bushobozi bwe atari kubasha kwiyishyurira kaminuza.
Ati “Mu bushobozi bwanjye ntabwo byari gukunda ko niga imyaka irenga itatu, gahunda ya kane kuri kane idufasha kutwigisha ibintu bijyanye n’uko twafasha abarwayi dusanze kwa muganga, bizafasha kongera umubare w’abaganga kugira ngo bigabanye umurongo w’abantu batindaga kwa muganga bategereje ababafasha kubera ko ari bake.”
Ngayabega Philbert yavuze ko yamaze imyaka icyenda yaracikirije kwiga, umushinga wa kane kuri kane watumye akomeza kwiga agera ku nsozi ze.
Ati “Nari nsanzwe mfite inzozi zo gukora mu nzego z’ubuzima ngafasha abandi, ngerageza kwiga ku bushobozi buke nari mfite biranga nshikiriza ntasoje kwiga, nyuma nza kubona inkuru nziza ya kane kuri kane, uyu mushinga wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndizera ko ngiye gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima.”
Dr. Mukamusoni Daria, Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yavuze ko bafite abanyeshuri basaga 800 barihirwa na gahunda ya kane kuri kane.
Ati “Dufite abanyeshuri 840 bari kuri gahunda ya kane kuri kane, turabigisha. Imbogamizi ni uko amafaranga baduha ku munyeshuri aracyari make ugereranyije n’ibikenewe kugira ngo wigishe umuganga.”
Dr. Menelas Nkeshimana, ni umukozi wo muri Minisiteri y’Ubuzima ashinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga, yavuze ko mu myaka yashize abajyaga mu mwaka wa mbere mu mashami y’ubuvuzi bari 1,500, kuri ubu hamaze kujyaho gahunda ibafasha kwiga ya kane gukuba kane bageze ku 8,000.
Yijeje abanyarwanda ko mu myaka ine ikibazo cy’abakozi bo kwa muganga bakeya kizaba cyakemutse.
Ati “Kera abanyeshuri biga mu mashami y’ubuvuzi babaga ari hafi 1,500 bari bake, ariko kwinjiza mu mashuri mu buryo bubafasha kwiga muri kane gukuba kane, ubu turenze ibihumbi 8.
Nyuma y’imyaka ine abakozi bazaba batangiye kuba benshi, aho bafite abakozi bakeya tubizeza ko kizakemuka bakagira abashaka kujya kuhakorera.”
Umwaka ushize wa 2025, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko 8.2% by’amavuriro y’ibanze mu Rwanda adakora kubera impamvu zirimo ubuke bw’abakozi.