Itsinda ry’Abanyamakuru bakorana na PAX PRESS, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare (2) 2026 ryari mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, aho ryahuye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ribagezaho aho urubanza mu bujurire bwa Muhayimana Claude rugeze no kumva ibyifuzo byabo kuri urwo rubanza.
Umukozi wa PAX PRESS ukurikiranira hafi ibirebana n’Imanza z’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zibera hanze y’Igihugu, Manzi Gerard yabagejejeho uko urubanza ruhagaze kugeza ubu.
Yatangiye agira ati “Muhayimana Claude mu mwaka wa 2021 nibwo yatangiye kuburana bwa mbere mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa. Tariki ya 16.12.2021 yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14, arafungwa aza gufungurwa nyuma y’umwaka umwe ariko akomeza gukurikiranwa n’ubutabera ari hanze.”
Yakomeje agira ati “Ari Muhayimana n’ubushinjacyaha bose barajuriye. Urubanza mu bujurire rwatangiye kuburanishwa tariki ya 03.02.2026, rukazasozwa tariki ya 27.02.2026.”
Abarokotse Jenoside bashimiye itsinda ry’Abanyamakuru bakorana n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS kuba waje kubagezaho amakuru kuri uru rubanza.”
Umwe muri bo twahinduye amazina ye tukamwita Mugisha yagize ati:
Turabashimiye rwose kuba mwaje kutugezaho amakuru ku rubanza rwa Muhayimana Claude. Uyu mugabo ngewe ndamuzi byumwihariko kuko twiganye muri primaire (amashuri abanza) hariya i Gatwaro ndetse n’umugore we twarakoranye mu shuri ry’Inyamishaba. Twumvise ko mu rubanza rwa mbere yahakanye ko atigeze ajya mu bitero byaduhigaga nyamara si ukuri.”
Yungamo ati:
Njyewe naramwiboneye n’amaso yanjye aho nari nihishe i Nyamishaba, aho yaje atwaye abari baje kutwica mu modoka yo kuri Guest House Kibuye ya Hilux itukura, bagenzi banjye bandi nabo bamubonye mu bitero binyuranye haba mu Bisesero no mu misozi inyuranye ya Kibuye. By’umwihariko aho bita ku Kabuga yahaje ari kumwe n’Abajandarume bambaye amakote maremare arimo imbunda batangira kuturasa turatatana.
PAX PRESS, turabasaba rwose kudukorera ubuvugizi akazahanwa by’intangarugero; akaryozwa ibyo yadukoreye.”
Muri rusange bavuga ko bizeye ko bazabona ubutabera muri urwo rubanza.
Muhayimana Claude yavukiye i Gitesi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi mu mwaka wa 1961.
Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.
Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.
Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.
Tariki ya 16.12.2021 yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 14, arafungwa aza gufungurwa nyuma y’umwaka umwe ariko akomeza gukurikiranwa n’ubutabera ari hanze.
Urubanza rwa Muhayimana rwabaye urwa gatatu rwari ruburanjshijwe mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda (cour d’assises) rujyanye na Jenoside. Mu manza zabanje, Pascal Simbikangwa wahoze ari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25, mu gihe Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari abakuru ba komini Kabarondo (bourgmestres) bakatiwe gufungwa burundu.
Gashonga Jean Claude