Uruhare rw’imiryango Pax Press, RCN, Haguruka na AMI mu gutangaza amakuru ku manza mpuzamahanga

Guhera tariki 22 Ugushyingo kugeza kuwa 17 Ukuboza, i Paris mu Bufaransa hateganyijwe urubanza rwa Muhayimana Claude ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ni urubanza abenshi bifuza gukurikirana ariko hari abadashobora kugera aho rubera, bityo bakazarugezwaho ku bufatanye bw’imiryango Pax Press, RCN, Haguruka na AMI.

Mu kureba uruhare rw’ubufatanye bw’imi miryango mu gukurikirana imanza nk’izo mpuzamahanga, The Source Post yaganiriye na Me Ntampuhwe Juvens, umukozi w’umushinga RCN Justice& Democratie, ushinzwe ishami ry’ubutabera no kubungabunga amateka(justice et memoire).

Ntampuhwe avuga ko amakuru  kuri izi manza agera ku bayashaka bigizwemo uruhare n’iyo miryango irimo RCN ukomoka mu Bubiligi umaze imyaka 27 ukorera mu Rwanda.

Muri gahunda yawo yatangiye mu 2017[justice et memoire], avuga ko ushingiye ku mvugo ko iyo ubutabera bubaye uwo bureba ntabumenye bisa nkaho nta butabera bwabaye, RCN yiyemeje gufasha abantu kumenya ko ubwo butabera bwatanzwe ndetse nuko buri gutangwa, biciye mu gufasha abanyarwanda gukurikirana imanza zibera hanze y’u Rwanda, zibagoye kumenya amakuru azivamo, cyane ko ngo hari intera y’imyaka myinshi jenoside ibaye n’intera yuko ziburanishirizwa kure aho buri wese atagera.

Ntampuhwe avuga ko  RCN yatangiye gukurikirana iby’imanza ihereye ku rubanza rwiswe les quatres de Butare, abo ni  Alphonse Higaniro, wahoze ari minisitiri, Vincent Ntezimana wahoze ari umwarimu muri kaminuza n’ababikira babiri b’ababenedigitine (bénédictines), Mama  Gertrude (Consolata Mukagango),  wari uyoboye ikigo cy’ababikira cy’i Sovu muri Huye na, na  Saur Maria Kisito (Julienne Mukabutera).

Ntampuhwe ati “ RCN yararukurikiranye kuva rutangiye kugeza rushoje, yandukura urubanza uko rwakabaye kugirango ruzifashishwe n’uwashaka kurwifashasha mu byiciro bitandukanye.”

Ni muri urwo rwego uwo mushinga wakurikiranye urubanza rwa Tito barahira ana Octavien Ngenzi rwabereye mu Bufaransa mu 2018. Hari izindi wakurikiranye ku bufatanyije n’iyo miryango yindi.

Harimo urwa Fabien Neretse, rwo n’urwa Ngenzi na Barahira, Pax Press yoherejeyo abanyamakuru bazikurikirana imbona nkubone mu Bubiligi no mu Bufaransa, ku bufatanye na RCN. Iyi miryango uko ari ibiri ifasha mu gutegura abanyamakuru, ibaha ubumenyi n’amakuru ku rubanza kugirango babashe gutangariza abanyarwanda amakuru yuzuye. Byumwihariko ifasha abo banyamakuru mu gihe cy’ukwezi bamara muri urwo rubanza.

Pax Press ifatanya n’abanyamakuru bakabakaba 200 ikorana nayo bagacisha izo nkuru mu bitangazamakuru bitandukanye bakoreramo, maze ayo makuru akagera ku bantu benshi.

Ntampuhwe avuga ko umuryango Haguruka ufatanyije n’imiryango nyarwanda itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu, bajya mu murenge ukurikiranyweho ibyaha akomoka bakaganira n’abaturage bakabagezaho amakuru y’urubanza, bakabaza ibibazo, bagahura n’imiryango y’abarokotse jenoside bakaganira, bakabaha ubufasha bashaka.

Association Modeste et Innocent ishingiye kuri izo manza ijya mu bigo by’amashuri yigisha urubyiruko gukura birinda icyaha, bakubaka umuco w’amahoro.

Mu rubanza rwa Fabien Neretse, rwabereye mu Bubiligi mu 2019, ubwo yahamwaga n’icyaha cya jenoside,agakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. RCN yagiye mu turere twa Gakenke [I Mataba] na Nyaarugenge[Nyamirambo] iha amakuru abaturage.

Mu nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi, nyuma y’imyaka 25, yabereye I Kigali, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, intumwa ya Minisiteri y’ubutabera n’abandi bavuze mu izina ry’u Rwanda n’imiryango mpuzamhanga bashimye uruhare rwa RCN Justice & Democratie mu ruhare rwayo mu kunganira ubutabera bw’u Rwanda.

Umuyobozi wa RCN Justice & Democratie, Eric Gillet yishimiye umusanzu w’uyu muryango avuga ko batazahwema gutanga, no gukorana neza n’u Rwanda bamaze imyaka 27 bakorana.